Impfu z’abana batarageza ku myaka itanu ni ikimenyetso cy’ubukene –World Vision

Umuryango wa gikiristu World Vision (WV) uvuga ko impfu z’abana ziri ku kigero cya 76/1000 mu Rwanda, zikwiye kurwanywa hashingiwe ku guha abaturage iby’ibanze bikenerwa mu buzima, no kubakangurira kumenya ko izo mpfu zishobora gukumirwa burundu.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 22/11/2012, George Gitau, umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, yavuze ko imyumvire n’ubukene bwo kubura iby’ibanze, ari yo ntandaro y’izo mpfu, yemeza ko zikiri nyinshi cyane n’ubwo umubare ugaragara ko ari muto.

Ati: “Ni ikibazo cyo kutumva ko gupfa k’umwana ufite munsi y’imyaka itanu y’amavuko bishobora kwirindwa, kubera ko abaturage bataramenya indyo yuzuye iyo ariyo, kutagira isuku, kutitabira gahunda z’ubuzima uko bikwiye, ndetse no kubura amikoro akenshi.”

Umuryango wa World Vision usaba ubufatanye muri gahunda wiyemeje yiswe “Child Health Now Campaign”, yo kugabanya impfu z’abana bapfa batarageza ku myaka itanu, kuva ku kigero cya 76/1000, kugeza kuri 50/1000 mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

World Vision irifuza imikoranire n’abaturage, ubuyobozi bw’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa ba Leta, mu guharanira kugera ku buzima bwiza bw’umwana, bikubiyemo no gufasha ibindi byiciro by’abaturage kubaho neza.

Gahunda ya Girinka ikomeje gutera imbere, yarwanya bwaki ku bana, ndetse ikanateza imbere ubuhinzi mu bijyanye no gutanga ifumbire. Gutanga amazi meza ku baturage bose, nabyo bigomba gukomeza gushyirwa mu bikorwa, nk’uko Georges Gitau yabisabye.

“Child Health Now Campaign”, ni kampanye y’imyaka itanu ya World Vision ku rwego rw’isi, mu rwego rwo kugaragariza za Leta ikoreramo ko abafatanyabikorwa bazo bagomba kwerekana ibikorwa bifatika.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka