Rusizi: Hashize umwaka arwaye amavunja adakira

Umugabo w’imyaka 52 witwa Murenzi utuye mu karere ka Rusizi amaze umwaka yibasiwe n’indwara z’amavunja zamufashe ubu akaba atabasha kugenda kuko ngo iyo akandagira aba ari kubabara.

Uyu mugabo ntagishyira uturaso ku mubiri kubera ko izo mvunja zimwonka amaraso ku buryo ubu ngo ibiro bye bimaze kugabanuka cyane ugereranyije nuko yanganaga mbere.

Murumuna wa Murenzi babana mu nzu avuga ko yagerageje kumuvuza uko ashoboye ariko ngo yabuze ubushobozi bwo kugera ku bitaro bikomeye kugira ngo arebe koko niba izo mvunja zitakira.

Ngo hari umuti ashyiraho bigakira ariko nyuma y'icyumweru bikagaruka.
Ngo hari umuti ashyiraho bigakira ariko nyuma y’icyumweru bikagaruka.

Rimwe na rimwe uwo murumuna we akeka ko ari amarozi bamuteje kuko ngo iyo iza kuba indwara isanzwe nawe yari kumufata kuko barara hamwe kandi babana mu buzima bwa buri munsi.

Ngo hari imiti asiga kuri izo mvunja zigashira ariko nyuma y’icyumweru kimwe zikongera zikamera. Murenzi ariko ashobora kuba no mu buzima busanzwe atiyitaho kubera ko yigeze kuba umwarimu ariko aza kwirukanwa kubera ko yakundaga gusinda.

Murenzi na murumuna we arimo kumuhandura amavunja.
Murenzi na murumuna we arimo kumuhandura amavunja.

Murenzi akimara gufatwa n’icyo cyago ngo uburyo bw’imirire ye bwarahindutse kuko buri mwanya aba akeneye gufungura kandi akarya birenze uko abantu babitekereza; nk’uko byatangajwe na murumuna we.

Gusa na none uyu murumuna we avuga ko atabona ibyo kumugaburira buri munsi kuko nawe atagira akazi usibye kwisuma kandi umunsi atabonye aho yisuma baraburara. Bombi bifuza ko abagiraneza babagoboka bakabafasha kubakura muri ubwo buzima butoroshye barimo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

birababaje kumva umuntu asaba ubufasha mukamuseka.ntabwo muziko imvunja bazirogana umuntu agapfa burundu?ureste namarozi habaho ibyo imiryango ikora bagaterekerera abana babo bityo ibyo bita amadayimoni (amashitani)akaza mumvunja,ahokugirango yiruke asare,cg ajunjame,akaza gutyo akamwonka amaraso kugeza apfuye.murimake akeneye isengesho

marie yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

birababaje kumva umuntu asaba ubufasha mukamuseka.ntabwo muziko imvunja bazirogana umuntu agapfa burundu?ureste namarozi habaho ibyo imiryango ikora bagaterekerera abana babo bityo ibyo bita amadayimoni (amashitani)akaza mumvunja,ahokugirango yiruke asare,cg ajunjame,akaza gutyo akamwonka amaraso kugeza apfuye.murimake akeneye isengesho

kokoko yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

none se sinumvaga bavuga ngo amavunja aba asura ubukire noneho ndabona uriya we yaramuzaniye ubutindi.wana none se ubushobozi bifuza ko batavuzemo ni bikwasi baduhe phone zabo.

douce yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

umuntu wize se yarwara ibintu nkabiriya?byaba ari ugutesha agaciro amashuri yize.

kg yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

Ndashimira urubyiruko rwa FPR rwo mukarere ka KAMONYI rwashoboye kubakira utishoboye inzu ifite agaciro gakomeye kuriya.N’abandi tubigireho pe.

munyeshuri yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Ntawe utaka atababaye

Nataraj yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

numiwepe!umugabo ungana gutyo ukiri muto arwara amavunja?ubona byibuze yaba warumusaza ngo tuvugeko utakibasha kubona buryoki wakikura ayomavunja nari kuguha ubufasha bwo kuyavura ariko nsanze ubifitemo uburangare biragayitse kumuntu nkawe uzi ikerekezo turi kujyamo pe!ikosore.

winny yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka