Nyanza: Malariya aho kugabanuka irarushaho kwiyongera

Umubare w’abafatwa n’indwara ya Malaria mu karere ikomeje kwiyongera cyane cyane abatuye mu bice by’ahitwa mu mayaga muri ako karere baturiye ibishanga bihingwamo umuceli n’ibyuzi byororerwamo amafi.

Imirenge ya Muyira, Busoro, Ntyazo na Kibilizi niyo ahanini yibasiwe n’iyo ndwara; nk’uko icyegeranyo cyakozwe n’ibitaro bya Nyanza mu mwaka wa 2012 cyabyerekanye tariki 07/01/2013 imbere y’inzego zirebwa n’iki kibazo ku rwego rw’ako karere mu nama bose bahuriyemo bashakira hamwe ingamba bafata.

Mu mwaka wa 2012 ushize abantu 38 batuye mu karere ka Nyanza bafashwe n’indwara ya Malariya irabahitana mu gihe mu myaka yashize ubwo haterwaga imiti yica imibi mu mazu byasaga nkaho iyo ndwara abaturage bari barayibagiwe nta n’umwe muri bo uyirwara cyangwa ngo ayirwaze mugenzi we.

Muri 38 bahitanwe n’indwara ya malariya abenshi muri bo barimo abana bari munsi y’imyaka itanu ndetse n’abandi bantu bo mu byiciro binyuranye.

Dr Jean Sauveur Uwitonze uyobora ibitaro bya Nyanza na Kambayire Appoline umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Nyanza.
Dr Jean Sauveur Uwitonze uyobora ibitaro bya Nyanza na Kambayire Appoline umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza.

Mu mpamvu zavuzwe ko zongereye uburwayi bw’indwara ya Malariya harimo ko bamwe mu bahawe inzitiramibu bagiye bazikoresha mu burobyi by’amafi, ikibazo cy’imyumvire ivuga ko kurara mu inzitiramibu bitera ubushyuhe bukabije mu ijoro ndetse n’ikibazo cy’imiturire ya bamwe mu baturage baturiye ibishanga bihingwamo imiceli n’ibidendezi by’amazi ahinduka inzarwe imibu itera malariya ikororoka ku bwinshi.

Ku kibazo cya bamwe baturiye ibishanga hafashwe umwanzuro ko bagomba gufatwa nk’abandi bose batuye nabi bakahimurwa bakajyanwa gutura mu midugudu.

Ibi bikaba bizajyana n’ubukangurambaga bwibutsa abaturage kwirinda malariya batema ibihuru bibakikije byaba indiri y’imibu itera malariya; nk’uko Kambayire Appoline umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza yabisabye abo bireba bose muri ako karere.

Abaturage bacikanwe n’itangwa ry’inzitiramibu hasabwe ko bahita babarurwa kugira ngo bakorerwe ubuvugizi maze nyuma nabo bazihabwe mu maguru mashya kugira ngo indwara ya malariya itagira bamwe muri bo ihitana cyangwa ikababuza kwikorera imirimo yabo ibabeshaho ndetse ikanabateza imbere mu by’ubukungu n’imibereho myiza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka