Nyamagabe: Ubushakashatsi kuri SIDA bugaragaza ko hagikenewe ingufu mu bukangurambaga

Ubushakashatsi bwakozwe ku bumenyi, imyumvire n’imyitwarire by’abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, abahinzi b’icyayi ndetse n’abandi baturiye uru ruganda ku cyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bugaragaza ko hagikenewe gushyirwa ingufu mu bukangurambaga kuko hari abantu bagifite ubumenyi buke ku birebana nabyo.

Impamvu ubu bushakashatsi bwakorewe kuri aba bantu ngo ni uko usanga ari benshi, abagabo n’abagore bari hamwe kandi iyo bahembwe ugasanga bishimira hamwe, bityo bukaba bwari bugamije kureba niba bazi uko SIDA yandura ndetse n’uko bakwiye kwifata mu bijyanye no kuyirinda; nk’uko Ndimubera Seyeze Joseph, umuhuzabikorwa wa CDLS mu karere ka Nyamagabe abitangaza.

Ndimubera yagize ati: “ni abantu benshi bari hamwe kandi bahora mu minsi mikuru iyo bahembye kandi abagabo n’abagore bari hamwe, bikaba biteye amatsiko ko twareba imyitwarire yabo, ese bazi ibibazo bifatiye ku myifatire no ku mibonano mpuzabitsina? ese bazi icyorezo cya SIDA, ese bazi uko cyandura?”

Abitabiriye umuhango wo kumurika ubushakashatsi kusi SIDA.
Abitabiriye umuhango wo kumurika ubushakashatsi kusi SIDA.

Nk’uko bitangazwa na Musoni Vincent Patrick, uhagarariye Boundless Consultancy Group Ltd yakoze ubu bushakashatsi, ngo abaturage bose babajijwe batangaje ko bafite ubumenyi kuri SIDA, ariko ibisubizo batanze bigaragaza ko hari ibindi bakeneye kumenya.

Ati “iyo ubajije usanga abantu bose bari bazi ku kibazo cya SIDA ariko usanga imyumvire ya bakeya batarayimenya neza. Usanga umuntu akubwira ngo SIDA ishobora kwanduzwa n’umubu, ku buryo bwo gusangira umuntu n’undi,….”.

Musoni akomeza avuga ko iyi myumvire ishobora gutuma baha umuntu ubana n’ubwandu bwa Sida akato kandi atari ukuri ifitwe n’abagera kuri 13% by’ababajijwe, akongeraho ko mu babajijwe hakirimo abafite isoni zo kuba bagura cyangwa basaba agakingirizo, kubwe ngo hakaba hakenewe ubukangurambaga bwimbitse.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki 09/01/2013, bwagaragaje kandi ko hakiri abazi ko agakingirizo umuntu ashobora kukamesa akazongera kugakoresha.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile, atangaza ko hagiye gushyirwa ingufu mu bukangurambaga mu baturage kugira ngo buri wese abashe kumenya icyo Sida ari cyo, uko yandura ndetse n’uko yirindwa, bakabagezaho ingamba zifatwa hagamijwe kwirinda ubwandu bushya.

Noheri Sam, Umwe mu bakoze ubushakashatsi kuri SIDA yerekana ibyo bagezeho.
Noheri Sam, Umwe mu bakoze ubushakashatsi kuri SIDA yerekana ibyo bagezeho.

Byiringiro yagize ati “mpereye ku bijyanye n’imyumvire ku cyorezo cya Sida biragaragara ko igikenewe cya mbere ari ugukomeza kwegera abaturage tugakora ubukangurambaga bwimbitse, kugira ngo buri muturage wese abashe kumenya sida ni iki?, yandura ite?, bayirinda gute?, tukabagezaho ingamba zifatwa kugira ngo twirinde ubwandu bushya bw’icyorezo cya Sida”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bagiye kukorana n’ibigo nderabuzima, ibitaro n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) ngo udukingirizo tubashe kuboneka ahantu hatandukanye kugira ngo abantu babashe kutubona igihe badushakiye.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 531 bafite hagati y’imyaka 20 na 50 baturuka mu mirenge ya Tare, Uwinkingi na Kitabi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka