Arwariye muri CHUK nyuma yo guhanuka hejuru y’inzu yubakaga

Umugabo witwa Ndabakenga Jean Pierre yoherejwe ku bitaro bya CHUK tariki 02/01/2013 nyuma y’icyumweru cyari gishize ahanutse hejuru y’inyubako y’ababikira we na bagenzi be barimo basakara mu karere ka Rutsiro.

Ndabakenga utuye mu mudugudu wa Rugote, akagari ka Shyembe mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yahanutse kuri nyubako y’ababikira iherereye mu kagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango tariki 27/12/2012 mu ma saa saba n’igice.

Uwabakoreshaga witwa Zirimwabagabo Obed avuga ko mu karuhuko ka saa sita Ndabakenga yahise ajya kunywa inzoga akagaruka mu kazi yasinze, icyakora muramu we umurwaje basanzwe bakorana muri ako kazi akavuga ko nta nzoga yari yanyoye.

Ndabakenga icyo gihe ahanuka ngo yabanje umutwe hasi akomereka mu mutwe, agira n’ikibazo ku mitsi y’ibikanu. Abari kumwe na we mu kazi bahise bamutwara ku kigo nderabuzima cya Congo Nil , ariko na ho basanga ari ngombwa ko anyuzwa mu cyuma bahita bamwohereza ku bitaro bya Murunda.

Nyuma y’icyumweru ari kuri ibyo bitaro, ngo bagerageje kumwitaho, bamukorera ubuvuzi bw’ibanze ariko na bwo budahagije bitewe n’uko batabashije kumenya aho ikibazo nyamukuru giherereye. Aho ku bitaro bya Murunda ngo ntabwo babashije kumunyuza mu cyuma bitewe n’uko igihari kimaze iminsi kidakora.

Tariki 02/01/2013 ni bwo ibitaro bya Murunda byohereje uwo murwayi ku bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK) kugira ngo abashe kunyuzwa mu cyuma ndetse no guhawa ubuvuzi bwisumbuyeho; nk’uko bisobanurwa n’umurwaje akaba na muramu we, Hakizimana Gaspard.

Hagati aho umuryango we ni wo uri kugerageza kumwitaho haba mu kumwishyurira ubuvuzi, kumurwaza ndetse no gushaka ikimutunga.

Abakora mu mirimo y’ubwubatsi bifuza guhabwa ubwishingizi

Abakorana na Ndabakenga wagize impanuka bifuza ko byarushaho kuba byiza abakoresha babo babahaye ubwishingizi kuko akazi bakora gashobora kubamo impanuka igihe icyo ari cyo cyose.

Ababikira ba nyiri iyo nyubako bo bavuga ko ntaho bahurira n’abakozi kuko bo bahaye isoko umuntu hanyuma na we akishakira abakozi. Abo babikira bo bakaba bategereje ko uwo bahaye isoko abereka inzu yabo yuzuye nk’uko biri mu masezerano.

Umukoresha witwa Zirimwabagabo Obed wubakisha iyo nzu avuga ko abakozi be ari ba nyakabyizi, nta masezerano yo gukorana igihe kirekire baba bafitanye ku buryo baza akabaha akazi na bo bagakora ndetse akabahemba ku munsi.

Imirimo yo gusakara iyo nyubako yabaye ihagaze by'agateganyo.
Imirimo yo gusakara iyo nyubako yabaye ihagaze by’agateganyo.

Ati: “Baza kwaka akazi batitaye ku by’ubwishingizi cyangwa se ibindi byangombwa kuko bashatse kubanza kubihabwa, akazi bakabura kuko haba hari abandi benshi bagashaka”.

Zirimwabagabo wabakoreshaga avuga ko ari ibyago byabaye mu kazi ke kuko mu myaka irindwi amaze yubakisha nta mukozi we wigeze uhura n’ikibazo nk’icyo. Yongeraho ko na Ndabakenga ari ibyago yagize kuko yari amaze imyaka ine yose yubaka kandi ntagire ikibazo na kimwe ahura na cyo.

Nyuma y’iyo mpanuka, Zirimwabagabo wubakisha avuga ko imirimo y’ubwubatsi yabaye ihagaze bitewe n’uko bene wabo n’uwagize impanuka bahise bahugira mu bijyanye no kumurwaza, akaba ngo nta bakozi bahagije afite kugira ngo akazi gakomeze.

Ndabakenga wahuye n’iyo mpanuka yari umufundi akaba yahembwaga hakurikijwe iminsi yabonetse mu kazi. Ku munsi yahembwaga amafaranga 2500.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu muntu yageze CHUK 02/01/2013 mukosore ntabwo ari 02/01/2012

TITI yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

uyu muntu yageze CHUK 02/01/2012 koko? ubuse ntarakira

paci yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka