Huye: Barwaye kubera ubushera banywereye mu bukwe

Bamwe mu bari batashye ubukwe bw’uwitwa Ntirenganya Alphonse utuye mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba tariki 08/12/2012 barwariye mu bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB) kubera ikigage kidasembuye (ubushera) banyweye.

Abanyoye ubwo bushera abandi umusururu cyangwa kamata babunywereye aho Ntirenganya acumbitse i Cyarwa, aho yatashye nyuma yo gukorera ubukwe i Nyamagabe, ari naho aturuka; nk’uko umubyeyi umwe mu bari mu bitaro abisobanura.

Igituma bemeza ko kuba bamerewe nabi babitewe n’ubu bushera, ngo ni uko abarwaye bose bafashwe nyuma yo kubunywa, bakaba kandi bose barafashwe kimwe: kuruka, guhitwa, kuribwa mu nda, kubabara umutwe ndetse no guhinda umuriro.

Ikindi kandi ngo abafashwe gutyo ni abanyweye ubushera, kuko ngo abariye gusa (abo ni abatanywa inzoga zidahiye) bo ntacyo babaye. Na none, ngo abari basigaye ku rugo bitegura abageni, ngo ni bo bazahaye cyane.

Uyu mubyeyi utarashatse ko izina rye ritangazwa ati “iyo umuntu atetse agira icyaka, ku buryo iyo afite ibyo kunywa abinywa. Twe twari twasigaye mu rugo twanyoye bwinshi. Ibi byatumye tuza kwa muganga tumerewe nabi cyane”.

Umubare w’abarwaye kubera kunywa ubu bushera ntuzwi kubera ko bose batagiye kwivuriza hamwe: ngo hari abana bivurije muri pediatrie, hakaba n’abantu bakuru bivurije muri medicine interne ndetse no muri clinic hose ho ku bitaro bya kaminuza.

Kuri medecine interne ya CHUB, aharwariye bamwe mu banyoye ubushera buhumanye.
Kuri medecine interne ya CHUB, aharwariye bamwe mu banyoye ubushera buhumanye.

Ngo haba hari n’abagiye kwivuriza ku bitaro bya Kabutare, kimwe n’uko hari abatarabashije kujya kwivuza kwa muganga bagahitamo kujya kurutswa mu bavuzi gakondo kubera ko nta mafaranga bafite yo kwivuza, bakaba nta na mituweri bafite.

Ku bijyanye n’ibyaba byari muri ubu bushera, umwe mu barwaza avuga ko babapimye amaraso bakabonamo za mikorobe, ariko bakaba uyu munsi bari bagitegereje ibisubizo byo mu musarane babafashe.

Dr. Pascal wavuye aba barwayi tariki 12/12/2012 avuga ko bigaragara ko bahumaniye mu byo banyoye (cyangwa bariye) byari birimo imyanda. Gusa ngo ubuzima bwabo bumeze neza kandi bazakira.

Abarwariye mu bitaro bya kaminuza na bo bavuga ko bagenda boroherwa, uretse ko hari igihe bisubira inyuma. Umwe muri bo ati “kuva mu gitondo numvaga norohewe, ariko kuva mu masaa tanu natangiye kumva umuriro wongeye kuzamuka”. Ubwo twavuganaga mu masaa munani.

Uwitwa Anita we ati “umva ko bagira ngo iki, sinzongera kunywa icyitwa ikigage, kabone n’ubwo nagihabwa na mama”.

Abakora iminsi mikuru bifashishije inzoga cyangwa imitobe idapfundikiye (itavuye mu ruganda) rero bararye bari menge, kuko si ubwa mbere haboneka inzoga gakondo zimerera nabi abazinyoye nyuma y’ubukwe.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje mwihangane murakira

kamanzi yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka