Ubwandu bwa SIDA bwagabanutseho 50% muri uyu mwaka

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (ONUSIDA), ryashyize ahagaragara raporo igaragaza ko umubare w’abandura agakoko gatera SIDA wagabanutseho 50% mu bihugu 25 bikennye, na 25 % mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri 2012.

Tariki 01/12/ buri mwaka isi yose yizihiza umunsi wahariwe kurwanya SIDA, aho mu bihugu bimwe na bimwe byari bifite umubare munini w’abafite ubwandu, abandura baragabanutse ku buryo bugaragara kuva 2011 yarangira.

Ibihugu nka Malawi, Namibiya, Zambiya, Suwazilandi, Zimbabwe na Afurika y’Epfo nibyo byagaragaje impunduka cyane, nk’uko bigaragara muri iyi raporo.

Ku bijyanye n’ubwandu bushyashya, muri 2001 umubare w’abanduye wari hafi ya miliyoni ebyiri n’igice, ariko uwo mubare waragabanutse ukagera munsi gato ya miliyoni ebyiri muri 2011.

Mu myaka itandatu ishize, mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara, umubare w’abapfa bazize icyorezo cya SIDA wagabanutseho 25%, kandi ubwitabire bw’abafata imiti igabanya ubukana bwarazamutse 56% mu gihe cy’imyaka ibiri.

Iyi raprp igakomeza ivuga ko uku kugabanuka guturuka ku ikoreshwa ry’imiti igabanya ubukana.

Michel Sidibé ukuriye ONUSIDA yagize ati: “Hari intambwe ishimishije imaze kugerwaho mu guhangana na Virusi itera SIDA. Ubu noneho ibyakorwaga mu myaka icumi bishobora gukorwa mu myaka ibiri gusa.

“Umutungo ushorwa mu gushyigikira ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo na wo ugaragaza uyu musaruro mwiza.

Iyi ntambwe nziza kandi igaragarira mu mubare wagabanutse w’abana bandura bavuka, ndizera kandi ko uzagabanuka cyane ukagera kuri zeru. Ibi bigaragaza ko mu mwaka wa 2015, intego twihaye tuzaba twazigezeho”.

Gusa haracyari ibyo gushyirwamo imbaraga mu gukomeza gukumira SIDA, kuko abarwayi barenga miliyoni esheshatu ku isi batarabasha kubona ubuvuzi bakeneye. Hari miliyoni zigera kuri enye z’ababana umwe yanduye undi ari muzima bakeneye kwitabwaho, kugira ngo batanduzanya.

Hari kandi n’inzego z’abibasirwa cyane n’iki cyorezo barimo abakora umwuga w’uburaya, abakoresha ibiyobyabwenge n’abagabo baryamana bahuje igitsina.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) riratangaza ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kugabanya abapfa bazize SIDA, abahabwa akato n’abayandura bose bakegera kuri zeru, nk’uko bigaragara mu nsanganyamatsiko yashyizeho kuva mu mwaka wa 2011 kuzageza muri 2015.

Muri izo ngamba harimo kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu rubyiruko no mu bakora imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina, guhangana n’ubwandu hagati y’umubyeyi n’umwana no gukumira ubwandu mu bakoresha ibiyobyabwenge.

Abafite ubwandu bazafashwa kubona imiti igabanya ubukana, hanagabanywe umubare w’abanduye bapfa bazize igituntu nibura kugera kuri 50%.

Iyo raporo ivuga ko gushora imari mu bikorwa byo kurwanya SIDA nabyo byafashe indi ntera kuko habarurwa amadorari y’Amarika arenga miliyari 16 yatanzwe muri 2011, yazamutseho 11% ku yashowe mu mwaka wa 2010.

Inkunga itangwa ku isi muri ibyo bikorwa ingana na miliyoni 8, 48% byayo byaturutse muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka