Rutsiro: Hasabwe ko gahunda ya girinka igera byihuse ku miryango irwaje bwaki

Nyuma yo kuganira n’imwe mu miryango irwaje bwaki yo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro agasanga benshi muri bo bataragerwaho na gahunda ya girinka, senateri Sindikubwabo Jean Nepo yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kujya bazirikana iyo miryango kugira ngo ibashe kubona amata ndetse n’ifumbire.

Abana 18 bo mu murenge wa Mushubati ni bo ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko barwaye bwaki.

Senateri Sindikubwabo Jean Nepo avuga ko zimwe mu ngamba zigomba gutuma indwara ya bwaki icika burundu by’umwihariko mu murenge wa Mushubati ari ukuzirikana imiryango irwaje bwaki na yo ikorozwa muri gahunda ya girinka.

Senateri Sindikubwabo yasabye inzego z'ibanze za Rutsiro kurwanya bwaki ku buryo izaba yacitse burndu mu myaka itanu iri imbere.
Senateri Sindikubwabo yasabye inzego z’ibanze za Rutsiro kurwanya bwaki ku buryo izaba yacitse burndu mu myaka itanu iri imbere.

Yagize ati : “Abafite bwaki bose bambwiye ko bataragerwaho na gahunda ya girinka. Niba tumaze gutanga inka amagana, ese ingo zirwaje bwaki zo tuba twazibutse? Izo ngo zigomba kwitabwaho, bwaki ikavaho mbere y’uko imyaka itanu ishira”.

Umwe mu babyeyi ufite abana babiri barwaye bwaki witwa Nyiranzakuzwanimana Silvaniya avuga ko impamvu yo kurwaza bwaki ari ubukene akaba asanga abonye iyo nka yamugirira akamaro.

Ati: “Ni ubukene, ntunzwe no guca inshuro, nabona amafaranga nkagura utujumba ngaha umwana. Mbonye nk’iyo nka najya mpa umwana amata, nkabona n’agafumbire”.

Umwe mu babyeyi barwaje bwaki mu murenge wa Mushbati yifuza korozwa muri gahunda ya Girinka.
Umwe mu babyeyi barwaje bwaki mu murenge wa Mushbati yifuza korozwa muri gahunda ya Girinka.

Nyiranzakuzwanimana afite abana batanu, babiri muri bo ni bo barwaye bwaki. Afite umugabo icyakora ngo ntacyo amariye urugo kubera ko na we afite ubuzima bucye biturutse ku mirire itameze neza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Munyamahoro Patrick avuga ko gahunda ya girinka ikomeje ikaba ngo izagera no kuri iyo miryango irwaje bwaki ariko bigaragara ko itishoboye.

Munyamahoro yagaragaje ko mu barwaje bwaki bose atari ko bakennye kuko ngo hari n’abaturage bifashije nyamara batagira mituweli hanyuma umwana wabo yarwara bagatinya kumujyana kwa muganga. Abo ngo bazakomeza kwigishwa kugira ngo babashe guhindura imyumvire.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yes "Mwene gahini", ndabona iwacu ujya uhibuka, komereza aho. ugira ibitekerezo gusa hari ikintu kimwe cyakunaniye! Kwimetriza munsi y’umukandara hawe! Sinzi niba abana ufite wamenya umubare wabo? Ikindi ubu i Murunda twakize amatiku ya buri munsi ashingiye ku bugambanyi bwaterwaga n’abagore babaga bashaka ubutoni nawe ukagira kumva amabwire no kwikanyiza! uzagire umwaka mwiza kandi ngusabiye kwisubiraho.

Birenge yanditse ku itariki ya: 28-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka