Rutsiro: Umwalimu arasaba ubufasha bwo kuvuza umugore we urwaye impyiko zombi

Nyuma yo kwemera guha umugore we impyiko imwe mu ze, Hanyurwabake Jean Bosco wigisha ku kigo cy’amashuri cya Gahondo mu karere ka Rutsiro arasaba abagira neza kumufasha kubona amafaranga yo kujyana umugore we mu Buhinde aho azavurirwa.

Kugira ngo impyiko y’umufasha wa Hanyurwabake isimburwe hacyeneye nibura miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa mu kujyana Mushimiyimana mu gihugu cy’Ubuhinde no kumuvuza kandi Hanyurwabacye ntiyabona aya mafaranga.

Mushimiyimana Christine, umufasha wa Hanyurwabacye arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali. Ubu imbyiko ze zasimbujwe uburyo bwa dialyse buhenze kukobisaba gutanga ibihumbi 300 buri cyumweru yiyongeraho amafaranga y’ingendo n’ibindi bicyenerwa.

Ubuyobozi bw’akarere bwakurikiranye ikibazo cy’uyu muturage buvuga ko budashobora kubona amafaranga Hanyurwabacye asabwa ndetse ngo yifashishije imitungo afite n’inguzanyo ntibyakoroha kuyabona.

Byukusenge Gaspard, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, arasaba abagira neza gufasha uyu muturage cyane ko umugabo we yemera gutanga impyiko.

Kuva mu kwezi kwa Nzeri 2012 Hanyurwabake afashwa n’abagira neza kugira ngo umugore we abe akiri mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iki ni ikibazo gikomeye, gusa dufatanye gusenga, hanyuma n’abafite uburyo bitange uko bashoboye, dufashe uyu muvandimwe kuvuza umufasha we!
Uru rukundo ntirusanzwe, Uyu mugabo ni intwari, akwiye gufashwa uko bishoboka kose!!
Imana idufashe!!!!!!!!!

Dusingizimana A. yanditse ku itariki ya: 14-01-2013  →  Musubize

Niyihangane bizafata igihe kugirango akusanye ayo mafaranga hiyongereyeho n’ayo gukoresha dialyse pe! None se niba ubwisungane mu kwivuza butavuguruwe ngo abatishoboye bafashwe, nanone nta bwo bwaba bucyemuye ibibazo pe. Basubiremo bahuze rama na mutuelle kandi cas nk’izi zihariye bajye baziga.

Marie yanditse ku itariki ya: 14-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka