Abana bahunguka muri Congo bamerewe nabi na bwaki

Kubera ubuzima bubi babagamo, abana benshi bahunguka bavuye mu mashyamba ya Congo barwaye indwara ya bwaki.

Ababyeyi b’aba bana bavuga ko ari amahirwe akomeye kubageza mu Rwanda kuko ngo abana benshi bagiye bicwa nabwaki kubera kutamenyera ibiryo bitari byiza byo mu ishyamba.

Aba bana usanga baragiye babyimba ibice hafi ya byose by’umubiri wabo uhereye mu maso hagaragara kugeza ku maguru gusa ngo hari icyizere ko bashobora gukira kubera ko batangiye kwitabwaho bavurwa ndetse bagahabwa n’ibiryo bifite itungamubiri zihagije.

Aba bana batahutse tariki 19/01/2013 bigaragara ko barwaye bwaki.
Aba bana batahutse tariki 19/01/2013 bigaragara ko barwaye bwaki.

Aba babyeyi barashishikariza bagenzi babo basigaye muri Congo gutahukana abana babo batari bahitanywa n’indwara zo muri Congo ziganjemo iyo bwaki.

Usibyo n’izo ndwara zikunze gufata abana ubusanzwe abo bana ngo ntibazi uko inkingo abana bahabwa zisa akaba ari muri urwo rwego bifuza ko abana babo bakingirwa kugira ngo indwara zibibasira zicike.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka