Hari amakuru atarashyirwa ku mugaragaro avuga ko mu itohoza ryakozwe ryasanze muri aka karere habarurwa abarwayi bo mu mutwe bagera kuri 300.
Impamvu itera ubwiyongere bw’abarwayi bo mu mutwe muri uyu mujyi ntizivugwaho rumwe nyamara iyo witegereje usanga impamvu zose bavuga zishobora kugira ishingiro.
Bamwe bavuga impamvu y’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe, mu gihe ikibazo cy’amarozi nacyo kihavugwa dore ko muri aka karere bavuga ko bagendera ku rutaro mu kirere.
Abandi bo bavuga ko ibibazo biri mu ngo kuri iki gihe bamwe bibarenga bigatuma biruka mu muhanda.
Umukecuru w’imyaka 60 umaze igihe kinini mu mujyi wa Ngoma avuga ko bitari bisanzwe ko abarwayi biyongera cyane ku rugero bariho. Yagize ati “Ese ugirango mwana wanjye aba biruka nibo bonyine basaze? Ubu se umuntu ufata nyina ku ngufu urumva aba ari muzima? Ni ibyo biyoga n’ibiyobyabwenge biri kubasaza rwose ibi ntibyigeze hano.”
Nubwo benshi bashyira mu majyi ibiyobyabwenge kuba nyirabayazana w’iki kibazo, hari ababona ko ibibazo bisigaye biri mu ngo bituma abantu bacanganyukirwa bakiruka mu muhanda bagasara.
Izabiriza yabisobanuye agira ati “Ingo z’icyi gihe zirimo ibibazo bitoroshye ngaho abacanye inyuma, abajujubijwe n’imbyaro babuze icyo kubagaburira n’ibindi. Ubu se umugore wawe yaguca inyuma wabuze ibyo umugaburira ntusare koko?”.
Abarwayi bo mu mutwe mu mujyi wa Ngoma barafashwe bajyanwa kuvurizwa i Ndera bamwe ntibakize kuko bagarutse na n’ubu bakaba bakigaragara muri uyu mujyi.
Akarere kavuga ko kazakomeza kwita kuri aba bantu ku buryo bazajyanwa i Ndera bakavurwa kuko hari abakize.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko kwerekana abarwayi bo mumutwe ntago byemewe muri ethic y’amafoto. njyewe nkeka batweretse isura y’ umugi ugaragaramo abo barwayi bo mu mutwe.None se niwabona umurwayi biramara iki?
Ndumva ibyo uriya munyamakuru yakoze ntacyo bitwaye,ahubwo iyo abashyiramo byari kuba ikibazo.
None se abo barwayi bari he ? Ko mutweretse umugi se niwo urwaye mu mutwe ?
Ntabwo bisobanutse.
K.