Nubwo yanduye SIDA ntibimubuza gukora imirimo neza

Kantarama Frida w’imyaka 30 utuye mu murenge wa Mahama ho mu karere ka Kirehe ngo nubwo akaba abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ntibimubuza gukora imirimo neza kuko yipimishije akamenya uko agomba kwitwara.

Ngo ajya kwipimisha yari afite abasirikare 50 none afite abagera kuri 72 akaba avuga ko yapimaga ibiro 29 none ubu ageze kuri 44 kubera ko yipimishije agafata imiti. Avuga ko ubu aterura amabido abiri arimo amazi kandi akaba anahinga akaviramo igihe ashakiye.

Uyu mudamu akomeza avuga ko afite icyizere cyo kubaho igihe kirekire kuko yamaze kubyakira kandi abona abayeho neza. Arashimira Leta kuba yarazanye imiti kuko byamufashije naho ubundi ngo yari kuba yarapfuye.

Kantarama avuga ko byakabaye byiza buri muntu yipimishije akamenya uko ahagaze bityo yasanga yaranduye akaba yafata imiti.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mahama aratangaza ko icyo kigo gishya cyafashije abaturage baturiye ikibaya cy’Akagera bipimisha agakoko ka SIDA bakamenya uko bahagaze kuko mbere wasangaga bajya kwipimisha kure. Arasaba ko byaba byiza babegereje n’imiti kugira ngo bajye bayifatira hafi.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka