Uyu mwana avuga ko atajya yoga kubera ko iwabo nta base yo kogeraho bagira akaba avuga ko yogera mu isafuriya iwabo batekamo.
Ngo no kubona ibyo arya usanga bigoye kuko abona ibyo arya ari uko se umubyara cyangwa nyina bagiye guca inshuro mu baturanyi, akaba avuga ko akenshi ahita ajya mu baturanyi bakamwihera ku byo batetse akirira.
Gakuru kandi avuga ko atigeze ajya mu ishuri kubera kubura imyenda yambara akaba anavuga ko kubera kumenya kuririmba aririmbira abantu bakamuha igiceri cy’ijana akaba abonye ayo kwirira amandazi.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje mayor Murayire atabare na social wa kigina kuko birakabije