Rwankeri: Abaturage barasabwa kwirinda indwara y’igituntu

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwankeri, Gataliki Prosper, arasaba abaturage bivuriza kuri icyo kigo kwirinda indwara y’igituntu n’ugaragayeho ibimenyetso byayo akihutira kujya kwa muganga kuko ari mbi cyane kandi yandura.

Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara harimo umuriro mwinshi ugirwa n’uyirwaye, akabira ibyuya, akagira inkorora ishobora kurenza ibyumweru bibiri ndetse akaba yacika n’intege ibiro bikagabanuka; nk’uko Gataliki yabigarutseho.

Igihe umuntu asuzumwe bagasanga afite iyo ndwara, ikigo nderabuzima kimwitaho cyane agahabwa imiti imukwiriye ku buryo nyuma y’ibyumweru bibiri aba atabasha kwanduza abandi noneho akaba yafatira imiti mu rugo ariko akayihabwa n’abajyanama b’ubuzima.

Ikigo nderabuzima cya Rwankeri ni kimwe mu byitabiriye gupima no gushishikariza abaturage kwirinda indwara y'igituntu hibandwa ku rubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye.
Ikigo nderabuzima cya Rwankeri ni kimwe mu byitabiriye gupima no gushishikariza abaturage kwirinda indwara y’igituntu hibandwa ku rubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye.

Iyo miti yose ahabwa ndetse no gusuzumwa bikorerwa ubuntu. Iyo akurikiranwe neza, imiti ayinywa amezi 6 akabasha gukira neza. Iyo adakurikiranywe neza, iyi ndwara ishobora kuvamo igituntu k’igikatu.

Ni muri urwo rwego, mu kwirinda iyi ndwara no kwirinda kuyanduza abandi, buri muntu asabwa kwirinda gucira aho abonye, umuntu ubana n’abandi yajya gukorora agafata ku munwa kugira ngo atanduza abandi, bakirinda gusangirira ku bintu bimwe nk’imiheha, ibikombe, n’ibindi kuko ufite iyi ndwara abasha kwanduza utayifite.

Gataliki Prosper,umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Rwankeri.
Gataliki Prosper,umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwankeri.

Isuku ni ngombwa mu bintu byose kuko kwirinda biruta kwivuza. Gataliki Prosper avuga ko iyo indwara y’igituntu ivuwe neza ikira kandi igakira neza, ari nayo mpamvu abaturage basabwa kubyitaho.

Isuzuma ry’igituntu ryakozwe muri uyu mwaka wa 2012 ku rubyiruko rwo muri bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye mu karere ka Nyabihu ryagaragaje ko hari abanduye bakaba baranagiriwe inama zo kwirinda.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka