Ibisazi by’imbwa niyo ndwara ku isi itera abantu ubwoba kurusha izindi

Indwara y’ibisazi by’imbwa niyo ndwara ya mbere ku isi itera abantu ubwoba mu ndwara bashobora kwanduzwa n’amatungo kuko idakira; nk’uko bigaragara mu gatabo ko muri Mata 2006 k’ikigo RARDA ubu cyabaye RAB.

Iyi ndwara ngo iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa Virus kitwa “Rhabdovirus” gatuma
imbwa ita ubwenge igakora ibintu bibi itari isanganwe.

Bimwe mu bimenyetso biranga imbwa yafashwe n’ibisazi hari uko imbwa igenda ishaka kwihishahisha, ifata inzira ikagenda yiruka ntagukebuka inyuma , ireba iturumbuye amaso isa n’ireba imirari, itangira kurya ibyo ibonye byose , ijwi rigahinduka ikamoka isa n’ijwigira n’ibindi.

Mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yashyizeho gahunda yo gukingira imbwa zose ibisazi buri mwaka kuko inkigo zabugenewe zihari.

Uwarumwe n’imbwa asabwa kugerageza gukomeza imbwa ntimucike kugira ngo veterineri ayisuzume hamenyekane niba yari irwaye ibisazi bityo kwa muganga bakavura umuntu warumwe n’imbwa hakurikijwe indwara yatangajwe na veterineri yasanze kuri iyo mbwa.

Ibisazi by’imbwa byandurira mu rukonda rwayo ruguye ku gisebe cyangwa amaraso.
Uretse kuba umuntu yakwandura iyi ndwara, izindi nyamaswa nk’injangwe, imbwebwe n’izindi nyamaswa zo mu gasozi n’inyoni cyane cyane uducurama nazo zikunze kwandura iyi ndwara y’ibisazi nk’uko tubikesha igitabo cya RARDA.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka