Gakenke: Amaze imyaka 41 arwaye imidido

Umusaza w’imyaka 62 witwa Nemeyimana Jean Nepo utuye mu Kagali ka Gisozi, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke avuga ko amaze imyaka 41 arwaye indwara yitwa “ibinimba” izwi ku izina ry’imidido.

Uyu musaza asobanura ko iyo ndwara yamufashe akiri umusore afite imyaka 21. Kuva icyo gihe, yatangiye kwivuza kwa muganga wa kizungu ndetse na gakondo kugeza agize imyaka 50 ariko ntacyo byatanze.

Yivuje ku Bitaro Bikuru bya Nemba, aho yitaweho n’umuzungu wahakoraga ariko ngo uburwayi bwe bwakomeje kwiyongera. Byabaye ngombwa ko ajya kwivuza mu bavuzi ba gakondo na byo bikomeza gutyo.

Araribwaga cyane, akishimagura ku maguru yombi agatonyoka akaba ibisebe; nk’uko Nemeyimana akomeza abivuga.

Amano yavuyemo inzara kandi aninda ibintu bimeze nk'amazi. (Photo: N. Leonard)
Amano yavuyemo inzara kandi aninda ibintu bimeze nk’amazi. (Photo: N. Leonard)

Ayo maguru yabyimbaganye cyane, amano avamo inzara. Ikindi, aninda ibintu bimeze nk’amazi, ahagana haruguru hazikishije ibitambaro bisa nabi kubera ibisebe bishobora kumutera indwara mu bisebe.

Nemeyimana akunda kwigumira mu rugo iwe, acuranga inanga mu gihe abana be babiri n’umugore we bagiye guhinga kuko ngo we ntacyo ashobora gukora kandi adashobora no gukora urugendo rurerure.

Agowe n’ikibazo cyo kubona ubushobozi bw’amafaranga bwo kugura pomade yo gusiga ku maguru yabyimbe kuko ashobora kubyimbuka n’ububabare afite bukagabanuka.

Abantu batandukanye barimo abaforomo baganiriye na Kigali Today batangaza ko bazi abantu benshi barwaye indwara y’imidido ariko ntibigeze bakira.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka