Rwanda: Buri saha abantu babiri bandura SIDA

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) bugaragaza ko buri mwaka, abagera ku bihumbi 15 bandura agakoko gatera SIDA. Bisobanuye ko abagera kuri 40 bandura ako gakoko buri munsi cyangwa se abantu babiri bakakandura buri saha.

Muri ubwo bushakashatsi kandi byagaragaye ko abantu ibihumbi 300 babana na Virusi itera SIDA Bisobanaruka ko muri buri karere hari abagera ku bihumbi 10; nk’uko bisobanurwa n’umukozi wa RBC, Mugenzi Celestin.

Mugenzi avuga ko Abanyarwanda bose bagomba gusobanurirwa ububi bwa SIDA kuko nta muti ndetse nta n’urukingo wayo uraboneka. Usibye kuba itwara ubuzima bw’uyirwaye, inangiza iterambere ry’igihugu ndetse n’umutekano wacyo nk’uko akomeza abisobanura.

Ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye, Leta y'u Rwanda yashyize ingufu mu kurwanya SIDA.
Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu kurwanya SIDA.

Akomeza avuga ko ariyo mpamvu leta y’u Rwanda ifatanyije n’isi muri rusange yashyizeho gahunda y’ubukangurambaga bwimbitse bwo guhagarika ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA mu muryango nyarwanda.

Tariki 22/01/2013, Mugenzi yatangije iyo gahunda mu karere ka Burera. Iyo hagunda ifite insanganyamatsiko igira iti “ Uruhare rw’intore mu guhagarika ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu muryango nyarwanda”, izashyirwa mu bikorwa hifashishijwe urubyiruko rw’abanyeshuri bari mu Itorero ryo ku Rugerero.

Izo ntore zizamara ku Rugerero igihe kigera ku mezi atatu zizasobanurira abaturage (kuva ku mudugudu) ububi bwa SIDA no kuyirinda ndetse banabakangurira kudaha akato ababana n’ubwandu bwa SIDA.

Intore ziri ku Rugerero mu karere ka Burera zizafasha Abanyaburera kugira imyumvire ihamye mu kwirinda SIDA.
Intore ziri ku Rugerero mu karere ka Burera zizafasha Abanyaburera kugira imyumvire ihamye mu kwirinda SIDA.

Umuyobozi wa RBC avuga ko uruhare rwa buri Munyarwanda wese rukenewe kugira ngo abantu bagire imyumvire ihamye ku kwirinda SIDA.

Ikigo RBC gisaba kandi Abanyarwanda kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze, kigasaba kandi n’abari ku miti igabanya ubwandu bwa SIDA, kuyifata uko bikwiye, bubahiriza inama bagirwa n’abaganga.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Izo ntore ahubwo muzikwize mu turere twose tw’u Rwanda. Sinzi niba ubwo bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko aho batangiriye ariho bandura cyane kurusha ahandi.Imishinga myinshi ikorwa yo kurwanya sida isa nkaho ikiza abayikoze bafatanyije na ba bailleurs aho guhagarika iryo kwirakwizwa ryayo. Icyo gikorwa cy’ubukangurambaga bw’intore nigishyirwemo imbaraga dore ko amafranga yo kubikora atabuze habuze ubushake bwa ba rusahuriramunduru.

yanditse ku itariki ya: 25-01-2013  →  Musubize

NTITUGAKORE POLITIKI MU GIHE UBUZIMA BW’ABANYARWANDA BUGERAMIWE. TWARI TUZI KO UBWANDU BURI KURI14% MU BIHE BISHIZE. BARADUSHUTSE NGO UBU NI 3%. NDI UMUSHAKASHATSI MU KIGO GIKOMEYE HANO MU RWANDA. BARABASHUKA. MUKOMEZE MWIRINDE BANYARWANDA.

yanditse ku itariki ya: 24-01-2013  →  Musubize

Wowe watanze igitekerezo ytivuze izina ntukabe pesmist ubwo se ntuziko ikibazo iyo cyagaragaye biba byoroshye kukirinda no kugabanya ubukana bwacyo...niba abantu babiri uyu munsi bandura Sida buri saha abantu bashbora gufata ingamba zatuma noneho wenda bigenda bigabanuka!

gusubiza... yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

none se niba abantu babiri bandura Sida buri saha, ubwo ni ukuvuga ko ibyerekeye prevalence rate y’u Rwanda ari "technique"; ubu se noneho turatechnika dute kandi byasohotde mu binyamakuru; global fund yabibonye, murabikora mute se?

yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka