Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo mu mirenge ya Rwimbogo, Gasange na Kageyo, batangaza ko kutagira ivuriro hafi yabo byatumaga badatanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).
Itsinda ry’abaganga b’impuguke b’ibitaro by’igihugu bya gisirikare (Rwanda Military Hospital) kuva kuri uyu wa mbere tariki 18/03/2013 bari mu karere ka Karongi, aho baje kuvura indwara zitandukanye abarwayi bafashwa n’ikigega cyita ku bacitse icumu rya Jenoside (FARG).
Nubwo byagaragaye ko goroba k’ababyeyi gafite umumaro munini abagorebo mu karere ka Rulindo bavuga ko abagabo badakunze kukitabira, kandi ngo nyamara bazi neza ibyiza byako.
Mu rwego rwo gukarishya ubumenyi bw’abaganga ngo barusheho kujyana n’ibihe tugezemo, ibitaro La Croix du Sud bizwi ku izina ryo kwa “Nyirikwaya” byatangiye gahunda izajya ihabwa abaganga babyifuza.
Abaturage bo mu murenge wa Kayumbu, mu karere ka Kamonyi, barangije kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé), babikesha guteganya itungo bazajya bagurisha ibirikomokaho, ngo babone kwishyura uwo musanzu buri mwaka.
Abaganga 16 b’impuguke baturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) baza inshuro ebyiri ku mwaka mu bitaro bya Gitwe kuvura indwara zananiranye, kuri ubu bari mu gikorwa cyo kubaga abafite indwara y’umwingo ku buntu.
Nyuma y’uko inama y’umutekano yateranye mu kwezi kwa Gashyantare isabye ko isuku nke yo mu mujyi wa Gakenke ihagurukirwa, kuva kuwa kabiri tariki 12/03/2013 komisiyo idasanzwe yasuye amaresitora n’utubari, igenzura isuku, aho isanze ari nke ikahafunga kugeza igihe bazavugururira.
Abaturage bo mu kagari ka Nyagahinga, mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera basobanuriwe ububi bwa kanyanga na African Gin aho ngo biyobya ubwenge by’uwabinyweye akageza naho ahuma amaso ntabone neza.
Ku kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire ya Rwankeri mu karere ka Nyabihu hatangirijwe igikorwa cyo kurwanya indwara y’iseru na Lubewole ndetse na Kanseri y’inkondo y’umura, mu rwego rwo kurinda Abanyarwanda kuzagira ubwo bakwandura imwe muri izi ndwara. Iki gikorwa kizamara iminsi 4, cyatangijwe kuri uyu wa 12/03/2013 (...)
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Kibuye mu karere ka Karongi, buratangaza ko nta kanseri y’inkondo y’umura igaragara mu bana b’abakobwa cyangwa indwara ya rubewore yibasira impinja n’ababyeyi batwite muri ako gace.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza bavuga ko kuvuga imyanya ndangabitsina mu ruhame atari ukwiyandarika cyangwa gushira isoni, baremeza ahubwo ko ari uburyo bwo gutanga ubutumwa bukiza abantu benshi kuko hari abahura n’ibibazo bitewe n’uko badasobanukiwe n’ubuzima bw’imyororokere.
Nyuma y’umugabo w’umunyamerika witwa Timothy Brown wavuzwe ko yakize SIDA mu mwaka wa 2007, ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters biravuga ko hari undi muntu utuye i Mississipi nawe aherutse gukira icyo cyago.
Ubushakashatsi bwakozwe n’akarere ka Ruhango ngo bwagaragaje ko hari abaturage bagera kuri 686 bafite uburwayi byunyuranye bwo mu mutwe ariko ngo akarere kagiye gutegura gahunda inoze y’uko bavurwa bakanitabwaho.
Nkuko bigaragazwa n’urutonde rwashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rwerekana uko Uturere n’Intara bihagaze mu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, akarere ka Gatsibo niko kaje ku mwanya wa nyuma mu tundi uko ari 30.
Uwungirije Ambasade wa leta z’unze ubumwe z’Amerika mu Rwanda Jessica Lapenn kuwa 04/03/2013 yasuye ibikorwa byo gutera mu mazu umuti wica umubu utera malariya bikorerwa mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera.
Mu cyumweru tariki 03/03/2013 mu karere ka Nyanza kuri stade y’ako karere hatangijwe ku mugaragaro siporo mu bigo by’amashuli atandukanye hagamijwe gufasha abanyeshuli kugira ubuzima bwiza no kwirinda indwara ziterwa no kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije.
Mu gihe Itegeko rigenga ubwisungane mu kwivuza bita mituweli (Mutuelle de Santé) riteganya ko umuntu udafite ubwisungane mu buvuzi ateganyirizwa ibihano birimo igifungo ndetse n’ihazabu, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko icyo bushyize imbere ari ukwigisha abaturage b’aka karere bakumva umumaro wo gutanga uyu (...)
Akarere ka Karongi kongeye kwesa umuhigo wo kuza ku isonga mu bwisungane bwo kwivuza ku kigereranyo cy’100%. Kuva mu mwaka wa 2008 akarere ka Karongi ntikaratsimburwa ku ntebe ya mbere mu turere dufite abaturage bitabira ubwisungane bwo kwivuza mutuelle de santé bita mituweli.
Umushinga Vision for Nation w’Abongereza ukorana na Minisiteri y’Ubuzima wazanye indorerwamo z’amaso zifashishwa n’abarwaye amaso zifite umwihariko ko zakoreshwa na buri murwayi kuko buri muntu azishyira ku murongo n’igipimo cy’uburwayi afite.
Abatuye mu Rwanda barasabwa guca burundu isakaro ya Fibrociment bita asibesitosi kuko abahanga n’inzego z’ubuzima zivuga ko iyo sakaro itera ingaruka zikomeye ku buzima. Ngo indwara indwara ziterwa n’iyi sakaro ni nyinshi zitandukanye kandi ngo umuntu ashobora kuzirwara zikazagaragara mu myaka iri hagati ya 20 na 40 (...)
Nyuma y’inkuru yatangajwe na radio BBC y’Abongereza ku italiki ya 26/2/2013 mu rurimi rw’Ikinyarwanda ivuga ko hari abaturage bafunzwe mu karere ka Rubavu bazira kudatanga umusanzu mu bwisungane mu kwivuza bita mituweli, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwakurikiranye icyo kibazo busanga nta muturage wafunzwe azira ko (...)
Bamwe mu bagore batuye mu karere ka Bugesera baratangaza ko batazi gukoresha agakingirizo k’abagenewe yewe ngo hari n’abatarakabona namba.
Abaganga bagize itsinda “Operation Smile” bari ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu gikorwa cyo kuvura indwara mu bantu bavukanye indwara y’ibibari, barimo abana n’abakuru. Indwara ifata ku gice cy’umunywa ikawusatura ku buryo yangiza isura.
Ndagijimana Olivier, umuyobozi w’urugaga rw’abafite ubumuga mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru avuga ko abafite ubumuga bagira ibyago byo kwanduzwa SIDA kurusha abadafite ubumuga.
Bamwe mu baturage batuye ku kirwa cya Bushonga, mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, bavuga ko kuba bataratanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ari uko insina zabo zatewe na kirabiranya maze ituma babura amafaranga.
Mu gihe henshi mu Rwanda bagihatana no kugeza kuri 80% mu bwisungane bwo kwivuza (mutuelle de santé), umurenge wa Rwankuba wo mu karere ka Karongi wo wamaze kuzuza 100% muri Nzeri 2012.
Alexia Nkurunziza, Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abagide mu Rwanda (AGR), aratangaza ko mu mwaka wa 2013 bagiye guhangana n’imfu z’abana n’ababyeyi ziri kugenda ziyongera cyane cyane mu byaro.
Umuryango mpuzamahanga w’abakorerabushake witwa “Operation Smile” ufatanije n’ibitaro bikuru bya Kigali CHUK hamwe na sosiyete y’itumanaho MTN, bazavura abafite ubumuga bw’ibibari ku buntu guhera tariki 22/02-02/03/2013.
U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku isi, aho ababyeyi bonsa abana babo nk’uko biri mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara kuwa 18/01/2012 n’ishyirahamwe ry’abagiraneza Save the Children.
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo igihe Abanyarwanda bihaye cyo kuba bose bari mu bwisungane mu kwivuza kigere (tariki 25/02/2013), Guverinieri w’Intara y’Uburengerazuba arasaba uturere tukiri inyuma cyane mu bwitabire kwihutira gukemura icyo kibazo.