Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba urubyiruko rwo mu karere ayobora kwirinda ubusambanyi kuko ariyo nzira ya hafi ishobora gutuma bandura agakoko gatera SIDA.
Abana bagera kuri 37% nibo bonyine babarujwe n’ababyeyi bakivukuka, ibi bikaba bitera ingaruka zitandukanye ku mwana zirimo no kumubuza uburenganzira bwe mu gihe hakorwa igenamigambi, nk’uko bitangazwa n’impuguke mu mikurire y’abana.
Gutangiza ubukangurambaga bw’amezi 6 ku isuku n’isukura ku rwego rw’igihugu byatangirijwe mu Murenge wa Nkombo, mu Karere ka Rusizi, kubera ko amazi meza ari ikibazo gikomeye muri uyu Murenge. Abaturage bahise bizezwa kugezwaho amazi meza bidatinze.
Ubushashatsi bwakozwe n’inzobere za Kaminuza ya Inserm n’Ishuri Rikuru rya London mu Bwongereza bugaragaza ko inzoga nyinshi zifite ingaruka mbi ku bwonko cyane cyane ku bantu bakuze, mu gihe ubundi bushakashatsi bwakozwe buvuga ko gutera akabariro ku buryo buhoraho birinda ubusugire bw’ubwonko.
Consolate Mukanyandwi utuye mu mudugudu wa Rusororo, akagari ka Kirengeri mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango afite umwana witwa Ange Mukamuhoza umaze imyaka 14 nyamara ntakura nk’abandi.
Kuba mu busitani ngo biruhura mu mutwe bikanatanga ibyishimo, nk’uko abatemberera ahantu nyaburanga hari imbuga zitoshye mu mujyi wa Kigali, bavuga ko batemeranywa n’abavuga ko ari iby’abakire.
Umukobwa witwa Mariya ubana na virusi itera SIDA wo mu karere ka Kayonza yiyemeje kujya atanga ubuhamya bugamije gukangurira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwirinda SIDA. Imbaraga zo kubyatura ngo azikesha ubujyanama yaherewe mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza.
Nk’uko byasabwe na Honorable Mukabarisa Donatile, perezidante w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, umugore witwa Nyiransabimana Delphine yagejejwe mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK), kugirango ahandurwe agace k’urushinge kamuvunikiyemo ubwo yibarukaga.
Abaturage bo mu gasantere ka Bukorota mu kagari ka Mbogo mu murenge wa Gikonko ho mu karere ka Gisagara bavuga ko ikibazo cy’amazi muri aka kagari ari ingorabahizi, ubuyobozi bwo bugahamya ko amazi yahageze ahubwo ko haje kubaho ikibazo cy’amatiyo yangirikiye mu butaka ariko nabyo ngo bikaba biri gukosorwa.
Mu rukerera rwa tariki 11/01/2014 uwitwa Twahirwa Jonas yitabye Imana nyuma y’uko abandi batatu bamubanjirije gupfa bose bazira ikigage banyoye kuri Bonane ubwo bari mu rugo rw’umuturanyi bishimira ko umwaka wa 2013 bawusoje mu mahoro.
Iryivuze Jeannine w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu karere ka Karongi yavukanye agakoko gatera SIDA ariko ngo afite icyizere cy’ejo hazaza kuko nta kwiheba afite dore ko ari n’umukangurambaga w’urubyiruko mu karere ka Karongi.
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Gisagara barishimira uburyo bagenda bafashwa kwikura mu bucyene, ariko ngo baracyafite inzitizi mu rwego rw’uburezi n’ubuzima bagasaba ko zavaho.
Abaturage bo mu kagari ka Runoga, mu murenge wa Gitovu, mu karere ka Burera bavuga ko ivuriro (Poste de Santé) bagerejwe rizabafasha mu buzima bwabo ngo kuko mbere bajyaga kwivuriza kure bigatuma bamwe mu barwayi bagwa mu nzira.
Abashakashatsi baturutse mu ishuri Fordham Law School muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baravuga ko ubushakashatsi bakoreye mu mirenge itandukanye y’akarere ka Musanze umwaka ushize wa 2013, bwagaragaye ko abafite ubumuga bwo mu mutwe batitabwaho kimwe n’abafite ubumuga bw’ingingo.
Urubyiruko mu karere ka Nyabihu rurashishikarizwa cyane kwirinda virusi itera SIDA no kurangwa n’uburere bwiza nyuma yaho bigaragariye ko abibasiwe cyane no kwandura virusi itera SIDA ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 25.
Umugore witwa Dusabimana Clemantine w’imyaka 25 y’amavuko yabyaye abana batatu b’abakobwa b’impanga, akaba yababyariye mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata mu ijoro rishyira kuwa 6/1/2014.
Abantu 56 bakomoka mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza tariki 4/01/2014 bagejejwe mu bitaro by’aka karere baribwa mu nda ku buryo bukomeye ndetse n’umwe muri bo amaze gupfa ngo bitewe n’ikigage banyoye mu birori byo kwishimira umunsi mukuru w’Ubunane bwabaye tariki 01/01/2014.
Umukobwa witwa Uwitonze Tereza w’imyaka 19 yibarutse abana batatu ku itariki ya 7/12/2013. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare ari naho yabyariye ntiburamusezerera kuko butizeye uko aba bana bazabaho.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rutsiro, Pascal Nzasabimana yabwiye urubyiruko ko imibare igaragaza uko ubwandu bwa Sida buhagaze mu rubyiruko ihangayikishije, arubwira ko kwifata ari bwo buryo bwonyine bwarufasha kwirinda, bakumva bibananiye burundu bagakoresha agakingirizo.
Minisiteri y’abakozi ba Leta (MIFOTRA) yatanze inkunga y’udukingirizo igenewe abakozi ba Leta n’ab’ibigo bya Leta bikorera mu karere mu rwego rwo kubafasha kwirinda icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no kwirinda kubyara abana batateguwe.
Abatuye mu mirenge ya Kigabiro, Munyaga, Munyiginya na Mwurile mu karere ka Rwamagana batangiye umwaka wa 2014 bafite abafashamyumvire ngo bazafasha abubatse ingo n’urubyiruko rubyitegura kumenya amahame remezo y’imibanire mu ngo ndetse n’imyitwarire ikwiye ngo urugo rube rwiza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko umwaka wa 2013 urangiye abaturage bamaze gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mitiweri) babarirwa kuri 73%. Ngo ariko hari ingamba zafashwe kuburyo mu ntangirizo z’umwaka wa 2014 abo basigaye nabo bazayatanga.
Kubera ingamba zafashwe, abanyeshuri batwaye inda mu karere ka Nyabihu mu mwaka wa 2013 baragabanutse cyane ugereranije n’abazitwaye mu mwaka wa 2012.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko igihangayikishijwe n’ikibao cy’imirire mibi kigaragara mu bana bari munsi y’imyaka ibiri, ariko ikemeza ko gahunda yatangije y’iminsi 100 ya mbere yo kwita ku buzima bw’umwana ari imwe mu nzira zo gukemura iki kibazo.
Abashinzwe urubyiruko mu karere ka Karongi baratangaza ko umwaka wa 2013 usize habonetse ubwandu bushya butatu gusa mu rubyiruko rwipimishije. Ibi ngo byatewe nuko hashyizwe imbaraga nyinshi mu bukangurambaga n’amahugurwa menshi y’abo bise Abakangurambaga b’Urungano.
Umuntu aravuka, agakura akageza igihe yumva adakwiye kuba wenyine akeneye undi bafatanya ubuzima bityo agafata icyemezo cyo kushaka uwo bambikana impeta z’urudashira umwe akaba umugore undi akaba umugabo.
Abakozi b’ibitaro by’Akarere ka Nyanza bifurije Noheri n’umwaka mushya wa 2014 abantu bose babirwariyemo babagenera impano zitandukanye mu rwego rwo gusabana nabo.
Ibitabo bya Kibogora byo mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24/12/2013 byakoze ibirori byo kwifuriza Noheri nziza abakozi babyo, biboneraho no gutanga ibihembo ku byiciro (services) byabaye indashyikirwa mu gutanga serivise nziza.
Umuryango uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC) wagiranye ubusabane n’abanyamakuru bandika n’abatanga ibiganiro ku bijyanye n’ubuzima ubasobanurira umushinga wayo wa MEN CARE+ ushishikariza abagabo kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolee, avuga ko bateganya uburyo hashyirwaho abantu bakora nk’abajyanama b’ubuzima mu nkambi ya Rukara icumbikiye Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya hagamijwe kunoza isuku muri iyo nkambi.