Karama: Hasigaye mbarwa barangwa n’imirire mibi

Mu myaka itatu ishize, Umurenge wa Karama wo mu Karere ka Huye ngo wari urimo abana barenga ijana barangwa n’imirire mibi, ariko kuri ubu hasigaye mbarwa. Ibi ngo babikesha ingamba bafashe zo kwita by’umwihariko kuri abo bana.

Umukozi ushinzwe imirire ku kigo nderabuzima cy’i Karama, Nyirakamana Leoncie, avuga ko imwe mu ngamba zafashwe iwabo ari ukwita by’umwihariko ku bana bagaragaraho imirire mibi, aho abarembye bitabwagaho by’umwihariko n’ivuriro, bamara koroherwa ababyeyi babo bakajya bajya kwiga uko babategurira amafunguro, kabiri mu cyumweru.

Indi ngamba ngo ni uko abana b’abakene bakunda kurwaragurika bahawe ubwishingizi bwa mituweri n’ikigo nderabuzima, bityo ababyeyi babo bakabasha kubavuza igihe cyose barwaye.

Imiryango ikennye kandi ngo yahawe amatungo magufi yo gutuma ibona ifumbire igihe bahinze, ndetse no kubona amafaranga avuye kuri ayo matungo igihe yabyaye maze akagurishwa.

Muri ayo matungo magufi iyi miryango yahawe, harimo inkwavu n’itungo ry’imbeba abantu bakunda kwita amapanya, cyangwa Cobaye mu ndimi z’amahanga. Aya matungo arororoka cyane kandi akabasha gutanga inyama zigaburirwa abana bityo bakaronka za poroteyine (ibyubaka umubiri).

Ikindi cyitaweho ngo ni igikoni cy’umudugudu: mu gihe hari aho kitarahabwa agaciro ku buryo bugaragara, i Karama ho ngo si uko. Nyirakamana ati “Mu midugudu 28 dufite, 24 yamaze gutangiza igikoni cy’umudugudu aho buri cyumweru ababyeyi bahura bakigishwa gutegura indyo yuzuye bahereye ku byo bafite iwabo.”

Yunzemo ati “Buri mubyeyi asabwa kuzana ibiryo birimo intungamubiri zuzuye, hanyuma bagahuriza hamwe bagateka. Urugero, nk’uzanye umuceri, azana n’imboga ndetse n’ibishyimbo. Ibi ni ibyo kurya ababyeyi biyezereza kandi birimo intungamubiri zose umubiri ukenera.”

I Huye biyemeje kurwanya imirire mibi

Madamu Niwemugeni Christine, umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko bitewe n’uko hari abana baba barangwa n’imirire mibi bagafashwa bagakira nyamara nyuma bagasubirwa cyangwa hagafatwa abandi, bari gukora uko bashoboye ngo iki kibazo gikemuke.

Yagize ati “Hari abo dufasha bagakira, nyuma yaho bakongera bakarwara cyangwa hakaboneka abandi. Ibi biterwa ahanini n’uko ababyeyi badafata umwanya wo kwita ku bana babo uko bikwiye.

Hamwe n’abafatanyabikorwa dufatanya mu kurwanya imirire mibi, twiyemeje gufatanya, buri wese agashyira imbaraga zihagije mu kumvisha ababyeyi ko bakwiye kwita ku bana babo, ndetse n’uko babyifatamo.”

Ibi ngo babyumvikanyeho mu nama bakoranye ku itariki ya 1/11/2013 yari ihuriyemo abashinzwe ubuzima mu Karere, mu Mirenge no ku bigo nderabuzima, hamwe n’abafatanyabikorwa bahakorera.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka