Rusizi: Abana basaga 1000 bafite imirire mibi bagiye kwitabwaho

Abayobozi bashinzwe iby’ubuzima ku rwego rw’akarere n’imirenge yose yo mu karere ka Rusizi bahagurukiye kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi zibasiye abana 1179 bigatuma bagwingira.

Ubwo aba bayobozi bari bari kwiga kuri iki kibazo babanje kureba inkomoko y’izi ndwara kugirango barebe uko barandurana iki kibazo n’imizi yacyo , ahanini basanze biva ku burangare bw’ababyeyi batita ku bana bakiri bato aho kugirango babonse bagahugira mu mirimo itandukanye abana bakabura kirera.

Gusa nanone ngo hari n’ababiterwa n’ubukene aho ababyara abo badashoboye kurera kandi akenshi ugasanga ari indahekana bityo kubarera bikababera imbogamizi; nk’uko byatangajwe n’umwe mu bashinzwe ubuzima mu karere ka Rusizi, Patrick Muturutsa.

Aha kandi yavuze ko aka karere katakagombye kuba gafite umubare ungana gutya w’abana barwaye bwaki n’izindi ndwara zikomoka ku mirire mibi kubera ko ngo ntacyo kabuze aha akaba atunga agatoki ababyeyi batagaburira abana nkuko bikwiye.

Abayobozi barebwa n'ikibazo cy'ubuzima bafashe ingamba mu gukemura ikibazo cy'abana bafite indwara z'imirire mibi.
Abayobozi barebwa n’ikibazo cy’ubuzima bafashe ingamba mu gukemura ikibazo cy’abana bafite indwara z’imirire mibi.

Mu rwego rwo kugirango iki kibazo kirangire burundu, muri aka karere hifashishijwe abaterankunga batandukanye barimo umushinga wa FHI 360 aho wemeye gutanga inkunga yo guha ababyeyi inkoko ebyiri kuri buri urugo rurimo umwana urwaye bityo amagi yazo agafasha abo bana kubunganira mu ndyo yuzuye.

Usibye ibyo aba bana bazajya bahabwa amata angana na litiro ya buri munsi kuri buri mwana ku nkunga yatanzwe na minisiteri y’ubuzima, izindi ngamba zafashwe nuko ababyeyi b’aba bana bashyiriweho ishuri ribigisha gutegura indyo yuzuye aho bazajya bahurira hamwe bagatekera abo bana.

Abashinzwe ubuzima mu karere baboneyeho gusaba inzego zose guhagurukira iki kibazo bakajya bakurikirana umunsi ku wundi impinduka y’ubuzima bw’ababana, aha kandi ababyeyi barasabwa gufata iya mbere mu kwita ku buzima bw’abana babo kuko aribo babana nabo umunsi ku munsi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka