Bamwe mu bavuzi gakomndo bo mu karere ka Gisagara baravuga ko igituma badatera imbere ari ukuba badafite ubushobozi buhagije ngo nabo babashe gukora imiti myinshi ikoranye ubuhanga, bakaba bifuza ko nabo bajya baterwa inkunga nk’andi makoperative akora ibikorwa binyuranye.
Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye na leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatashye ku mugararagaro ikigo nderabuzima cyo gufasha kuvura ingabo n’abaturage muri rusange. Ikigo kizaba giherereye mu karere ka Gicumbi.
Mu karere ka Gicumbi hafunguwe imashini yitwa Vigen massage ifasha abantu kugorora ingingo n’imitsi igashyira imyungu ngugu mu mubiri ndetse igatuma amaraso atembera neza mu mubiri.
Habiyakare Jean de Dieu ukomoka mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi ho mu Karere ka Gakenke yagize ibyago bwo kumugara biturutse ku mpanuka y’umuhanda wa Kigali-Musanze wamuridukanye mu ntangiriro za Gicurasi z’uyu mwaka.
Akarere ka Nyagatare ngo gahangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’uko nta buruhukiro (morgue) buri mu bitaro by’ako karere kandi aka karere gakunze gupfusha abantu batagakomokamo.
Ministeri y’ingabo (MINADEF) iratangaza ko ibitaro bya gisirikare bya Kanombe bifite gahunda yo kuba ibitaro by’icyitegererezo mu karere kose, ku buryo byagabanya umubare w’Abanyarwanda bajya kwivuza mu mahanga.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) itangaza ko, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo, iri gushaka uburyo hajyaho gahunda yo kurandura ikoreshwa ry’itabi mu Rwanda kuburyo rizageraho rigacika burundu.
Abaturage batuye mu kagali ka Buteteri mu murenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe, batashye ivuriro riciriritse (Poste de Santé) biyubakiye, nyuma yo kubona ko kugera ku kigo nderabuzima bitari biboroheye kubera ikibazo cy’umuhanda.
Ikarita y’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) yahawe ubushobozi ku buryo uyifite azajya abasha kujya kwa muganga kwisuzumisha indwara z’akarande zirimo Kanseri, Diabète n’indwara z’umutima.
Jean Christophe Rusatira yahawe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), kubera uruhare yagize mu kurwanya itabi. Icyo gihembo yagihawe ari umwe muri batanu batoranyijwe ku rwego rwa Afurika.
Nyuma y’uko akarere ka Ngororero kaje ku mwanya wa kane mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza ku rwego rw’igihugu, umuyobozi wako, Ruboneza Gedeon, aratangaza ko biyemeje kuzaza ku mwanya wa mbere mu mwaka utaha wa 2013-2014.
Nyirambonabucya Joselyne wo mu karere ka Gatsibo wibarutse abana batatu barimo abahungu babili mu bitaro bya Ngarama aratangaza ko yishimira kuba yarababyaye neza ariko ngo arifuza ko ubuyobozi bwamufasha mu kumvisha uwamuteye inda kumufasha mu kurera aba bana.
Ubwo Minisitiri w’ubuzima yasuraga ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) kuwa 06/06/2013, yavuze ko atishimiye isuku n’imicungire yahasanze, maze bukeye bwaho, tariki 07/06/2013, yandika ibaruwa ishyiraho umuyobozi mushya w’agateganyo muri iki kigo.
Ibyo bigo byashyikirijwe izo nkunga kuri uyu wa gatatu tariki 12/06/2013, ni ikigo nderabuzima cya Kimironko, Ikigonderabuzima cya Kinyinya n’Ikigo nderabuzima cya Nyabihu.
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMH) byasinyanye amaserano y’ubufatanye n’ibya Faycal. Amasezerano y’imikoranire yasinwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12/06/2013, azibanda mu guhererekanya abaganga no guhanahana ubunararibonye mu buvuzi.
Abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza baguze imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ku mafaranga miliyoni 15 ikazabafasha kurushaho kwiteza imbere.
Abajyanama b’ubuzima bo mu mirenge itatu igize akarere ka Nyagatare bahuguwe uburyo bwo gutegura indyo yuzuye bifashishije ibishyimbo nka kimwe mu bihingwa bifite intungamubiri nyinshi.
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Binagwaho Agnès, uyu munsi tariki ya 6/6/2013 yasuye ibitaro bya Kaminuza by’i Butare. Amaze kuzenguruka mu mazu mashyashya yubatswe muri ibi bitaro, ndetse no mu maserivisi asanzwe akora, yavuze ko atishimiye isuku yahasanze ndetse n’uburyo ibi bitaro bicungwa.
Dr. Musa Tugilimana, umuganga mukuru ukora ubuvuzi bwo kubaga indwara zitadukanye (Chirurgie Generale), atangaza ko yaretse gukomeza gukorera ubuvuzi bwe i Buryayi aho agiye gutangira kwita ku Banyarwanda batandukanye batabonaga ubuvuzi ashoboye.
Nubwo ubuyobozi buhora bukangurira ababyeyi gusobanurira abana ibirebana n’ubuzima bw’imyororokere, bamwe mu baturage b’akarere ka Rusizi bavuga ko iyi gahunda itari yabacengeramo neza.
Serugendo sylvestre w’imyaka 58 utuye mu Mudugudu wa Museke, Akagali ka Rusagara ho mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke avuga ko amaranye ubwandu bwa Sida imyaka igera kuri 27.
Mu isuzuma mikorere ryakozwe n’umushinga wo muri munisiteri y’ubuzima witwa Single project implementation unit (SPIU) ufatanyije na laboratwari nkuru y’igihugu (NRL), Laboratwari y’ibitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi yabonye amanota 85,6% ahanywe n’inyenyeri enye.
Nubwo ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga b’Abanyamerika muri uyu mwaka bwagaragaje ko ingano y’igitsina cy’umugabo ntacyo yongera ku bushobozi bwe bwo kubyara cyangwa gukundwa n’abagore, hari ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko uko imyaka ishira ubunini bw’igitsina cy’abagabo bugenda bugabanuka.
Ku bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe, abarwayi bamwe iyo bahageze ngo bumva batangiye koroherwa bataravurwa, kubera kwakirwa, gufatwa neza ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zigakira neza.
Ku bufatanye bw’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Nyanza bagiye kumara icyumweru cyose bavurirwa ubuntu indwara zinyuranye bakomora kuri Jenoside.
Bamwe mu baturage bagana ibigo by’ubuvuzi (Poste de Sante) byunganira ibigo nderabuzima bikorera mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, baragaragaza impungenge baterwa no kuba ayo masantere atakibonekaho imiti bigatuma indwara zikomeza kubazahaza.
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMH) birakoresha uburyo butunganya amazi yanduye akongera akaba meza ku kigero cya 90%. Ubwo buryo bukoreshejwe bwa mbere mu ivuriro mu Rwanda, buzajya bufasha gukoresha ayo mazi mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Mu gikorwa cyo gushishikariza urubyiruko kwirinda SIDA no kubafasha kumenya uko bahagaze ku buryo bworoshye, tariki 03/06/2013, urubyiruko rusaga ijana rwo mu karere ka Muhanga rwipimishije ku bushake ndetse runagirwa inama.
Umuryango Imbuto Foundation wakoze ubukangurambaga ku ndwara ya malariya ku baturage batuye mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki 30/05/2013. Igikorwa cyaranzwe n’ibiganiro n’imikino bigamije kwerekana ububi bwa malariya.
Bimenyimana Remy wo mu karere ka Rusizi yahumye amaso yombi afite imyaka 12 ariko akora ibintu bitangaje kuko abasha kumenya aho ageze akoresheje amaso y’umutima ku buryo utamuzi washidikanya ko afite ubumuga bw’amaso.