Ibyo ingabo z’u Rwanda zigiyemo byose zirabinoza- Abasigiwe uburwayi na Jenoside b’i Rwamagana
Abantu bakabakaba 3000 basigiwe uburwayi bukomeye na Jenoside mu turere twa Kayonza na Rwamagana bakaba baravuwe n’abaganga bo mu bitaro bya gisirikari bya Kanombe bemeza ko biboneye ko ibyo ingabo z’u Rwanda zigiyemo byose zibikora neza ku buryo bunoze kandi vuba.
Ibi barabivugira ko ngo mu cyumweru kimwe gusa aba baganga b’abasirikari bamaze muri Rwamagana na Kayonza bavuye neza indwara zikomeye cyane kandi bavura abarokotse Jenoside benshi bari bamaranye imyaka myinshi indwara basigiwe na Jenoside.
Izi ndwara ngo bamwe bagenda bazimenya uruhongohongo, abandi bagatinya kuzivuza kuko bamwe babana nazo mu ihungabana rikomeye. Ibi ariko ngo abatinyutse kuzivuza baragenda bakira, ndetse ngo imibare y’abavuwe iraruta kure iyo ikigega FARG gishinzwe kufasha abarokotse Jenoside batishoboye cyari cyarabaruye.
Ingabo z’u Rwanda zatangiye kujya zivura abarokotse Jenoside mu mwaka wa 2011 mu gikorwa cyatangiriye mu karere ka Nyaruguru. Icyo gihe FARG yatekerezaga ko izavuza abantu 18600 ariko ubu ngo hamaze kuvurwa abasaga ibihumbi 20 mu turere 13 gusa.
Muri iki gikorwa abasirikari bavurira mu bitaro bya gisirikari bya Kanombe bavuye abarokotse Jenoside bo muri Rwamagana indwara zirimo amaso, indwara z’uruhu n’inkovu, amenyo, indwara z’abagore, ihungabana n’uburwayi bwo mu mutwe.
Ntako bisa kuvurwa n’uwakurokoye
Abavuriwe ku bitaro bya Rwamagana, babwiye Kigali Today ko ngo bumvaga bafitiye igishyika ingabo z’igihugu igihe zabavuraga kuko ngo bahitaga bibuka ko abo bari kubavura ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari nabo bayibarokoye bari bagiye kwicwa nabi n’abicanyi babashinyaguriraga.
Bashimiye ingabo z’igihugu ko nyuma yo kubarokora ubwicanyi, ubu ngo babagezeho bari kubarokora ubuzima bubi n’uburwayi bwababuzaga kubaho banezerewe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FARG ku rwego rw’igihugu, bwana Theophile Ruberangeyo yabwiye abavuriwe mu bitaro bya Rwamagana ko bazabwira n’abandi bagifite uburwayi basigiwe na Jenoside bose bakibaruza bakazavurwa n’inzobere zo mu bitaro bya Kanombe.
Yabasabye kandi kwivuza neza bagakurikiza amabwiriza yose y’abaganga, hanyuma mu minsi mike bakazaba ari bazima bagakora bagatera imbere, ndetse bakitabira gahunda za Leta zo kubateza imbere mu minsi mike bakazaba bakirigita ifaranga.
Bamwe mu baje kwivuza indwara batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bahawe igihe kihariye bazajya kubonana n’abaganga ku bitaro bya Kanombe kuko barwaye indwara zisabwa gukurikiranwa ku buryo bwihariye mu gihe kirekire.
Muri icyi cyumweru, aba baganga bavuriye ku bitaro bikuru bya Rwamagana no ku ivuriro rya Muyumbu mu karere ka Rwamagana, no ku bitaro bya Gahini na Rwinkwavu mu karere ka Kayonza.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|