10% by’abatuye isi bazaba barwaye diyabete mu mwaka w’2035

Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro mpuzamahanga rya diyabete FID (Fédération Internationale du Diabète), bugashyirwa ahagaragara kuwa kane tariki ya 14/11/2013, buvuga ko 10% by’abatuye isi bazaba barwaye indwara ya diyabete mu mwaka w’2035.

Raporo y’ubu bushakashatsi yashyizwe ahagaragara ku munsi mpuzamahanga wagenewe gutekereza ku ndwara ya diyabete (kuwa 14 Ugushyingo) n’igitangazamakuru cyitwa CBS, ivuga ko uyu mwaka turimo uzarangira ku isi hari abayirwaye bagera kuri miriyoni 382, kandi ko mu mwaka wa 2035 abayirwaye bazaba bagera kuri miriyoni 592.

Ikindi, ngo 80% by’aba barwayi ba diyabete, ni abo mu bihugu bikennye, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 40 na 59.

Icyegeranyo cyavuye muri ubu bushakashatsi kinavuga ko ku isi, buri masegonda atandatu hapfa umuntu umwe azize diyabete. Ni ukuvuga ko buri mwaka ku isi yose hapfa abantu bagera kuri miriyoni 5 n’ibihumbi 100 bazize iyi ndwara.

Diyabete n’izindi ndwara zitandura mu Rwanda

Inyandiko (leaflet/dépliant) yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Ubuzima (RBC) mu rwego rwo gushishikariza abantu kwirinda diyabete n’izindi ndwara zitandura nk’umutima, kuzamuka k’umuvuduko w’amaraso, impyiko, ubuhema (asima)…, ivuga ko izi ndwara zihitana abatari bakeya, mu Rwanda.

Iyi nyandiko inavuga ko mu Rwanda, ibipimo byerekana ko mu mwaka wa 2011 indwara zitandura zari ku kigero cya 12,6% by’abantu bagana kwa muganga kwivuza, naho 19% by’abapfa bakaba ari zo baba bazize hatabariwemo abazize impanuka cyangwa ibikomere.

Iyi nyandiko ivuga kandi ko bimwe mu bitera izi ndwara ari ukunywa itabi n’inzoga nyinshi, kudakora imyitozo ngororamubiri, kurya ibiryo birimo ibinure n’amavuta bikabije bibuzemo imbuto n’imboga.

Birakwiye rero ko buri wese afata ingamba zo kurinda ubuzima bwe, kuko inyinshi mu ndwara zitadura ari karande, zikaba zidakira.

N’ubwo kandi zivurwa kwa muganga, bigafasha kugabanya ingaruka zagateye ziramutse zitavuwe ndetse no kongerera uzirwaye iminsi yo kubaho, biba byiza « kwirinda kurusha kwivuza ».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka