Inkunga y’ibikoresho CHUK yatewe n’Ababiligi yafashije mu kuzigama miliyari zirenga 200
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), buremeza ko inkunga bwatewe n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere (BTC) byatumye serivisi batangaga zirushaho kunoga n’amafaranga bakoreshaga mu kugura ibikoresho by’ibanze ashyirwa mu zindi gahunda z’ubuvuzi.
Ibyo bikoresho by’ibanze CHUK yagenewe ni icyuma gisuzuma abarwayi kigezweho (Scanner) N’ikindi gikora umwuka ukenerwa kwa muganga (Oxygen Plant) byose byatanzwe mu mushinga wiswe PAPSDSK, ugamije guha bimwe mu bigo by’ubuzima mu Rwanda inkunga y’ibikoresho.
Dr. Theobard Hategekimana uybora CHUK yavuze ko mbere bari bafite ibikoresho byashaje ibindi bitagikora neza, ugasanga bakoresha amafaranga menshi mu kuvura abarwayi bigafaa n’igihe.
Yagize ati: “Ubu twatewe inkunga y’ibyo twaburaga amafarangara twakoreshaga mu kugura nka Oxygene hanze ihagaze amafaranga miliyoni 208 ubu tuzayakoresha ku bindi tugura nk’imiti.”
Ibindi bikoresho bahawe muri uyu mushinga wari umaze imyaka igera kuri itanu harimo ibitanda byo kubagiraho abarwayi na “Freoloscope” igikoresho gifasha mu kubaga amagufwa.
BTC iri mu cyumweru cyo gusura no kureba uko ibikoresho yatanze bikoresha n’akamari bigirira ababihawe. Gusa iki kigo kikazakomeza gukurikirana ikoresha ry’ibi bikoresho kinatanga inkunga yo kubisana mu gihe byaba byagize ibibazo bya tekiniki, nk’uko Gratien Gasaba umukozi wa BTC yakomeje abitangaza.
Uyu mushinga wari ufite ingengo y’imari ya miliyoni 15 z’amayero wateye inkunga ibitaro bitandukanye, birimo ibya Muhima byubakiwe aho ababyeyi babyarira n’ibindi bikoresho bijyanye n’ububyaza. Hari kandi ibitaro bya Gitega n’ikigo nderabuzima cya Kabusunzu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
biranejeje cyane rwose ariko bazatange nagahimbaza-musyi kuko abaganga nabaforomo barahavunikira pe?