Abatuye ikirwa cya Gihaya bahawe Poste de Sante

Abaturage bo kukirwa cya Gihaya mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi ibyishimo byari byose kuri uyu wa 25/10/2013 ubwo bazaga gusanganira abashyitsi bo ku rwego rwa karere ka Rusizi bari baje kubashikiriza Poste de sante bagereranya na Hopital kuko ngo mu mateka yabo ari bwo bwa mbere babonye serivisi nk’iyi ibegera.

Iyi Poste de Sante ngo iri mu bikorwa bya mbere by’ingenzi abatuye kuri iki kirwa bifuzaga kuko ngo bakoreshaga amafaranga menshi hakiyongeraho kuruha kw’ingendo bakoraga bajya gushaka aho bakwivuza

Poste de sante y'ikirwa cya Gihaya.
Poste de sante y’ikirwa cya Gihaya.

Aba baturage batuye mu kirwa kiri mu ikiyaga cya Kivu rwagati bikaba ari kimwe mu bituma ibikorwa remezo bitabageraho ku bwinshi, nubwo bimeze bityo ariko barashima Leta y’urwanda ikomeje kubatekerezaho kuko ngo n’ibimaze kubageraho ariyo babikesha.

Uwitwa Nyabyenda Faustin avuga ko abana, abagore n’abagabo bafatwaga n’indwara bakabura uko babigenza babuze aho bajya kwivuriza kubera ko aho bajyaga hose ari kure. Akenshi ngo bakoraga ingendo ndende bajya i Gihundwe, ku Nkanka no ku Nkombo bajya gusha ka aho bivuriza nabwo bakagerayo barebye kubera ingendo baba babanye gukora.

Barashimira akarere ka Rusizi kuba kamaze kubumvisha ko ari Abanyarwanda nk’abandi aho ngo babakemurira ibibazo byabo neza mu gihe mu bihe byashize ngo bibonagamo Abanyecongo yewe akenshi bakaba banakoresha indimi zo muri congo iyo baganira.

Abaturage bacinyaga akadiho bishimira ivuriro bahawe.
Abaturage bacinyaga akadiho bishimira ivuriro bahawe.

Ikirwa cya Gihaya gituwe n’abaturage 1231 abenshi bakaba batunzwe n’umwuga w’uburobyi. Aba baturage batangaje ko ngo bazakomeza kuvuga igihugu cyabo neza bacyitura ineza kibagirira cyane cyane nk’ibi bikorwa remezo bigenda bibageraho gahoro gahoro.

Iyi Poste De Sante yuzuye itwaye akayabo k’amafaranga asaga miliyoni 22 yubatswe ku bufatanye bw’umusanzu w’abaturage n’abaterankunga b’umushinga wa FHI 360, gusa aba baturage ngo barifuza ko Leata yabafasha ikabagezaho amashanyarazi nk’uko bayagejeje kuri bagenzi babo batuye ku kirwa cya Nkombo.

Patrick Muturutsa ushinzwe ibikorwa by'ubuzima asaba abaturage gufata neza ibikorwa remezo.
Patrick Muturutsa ushinzwe ibikorwa by’ubuzima asaba abaturage gufata neza ibikorwa remezo.

Muturutsa Patrick ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu karere ka Rusizi yasabye aba baturage bo ku kirwa cya Gihaya gufata neza ibikorwa remezo bigenda bibageraho kuko biba byaratwaye amafaranga menshi aha kandi jijeje aba baturage gukomeza kubakorera ubuvugizi kugirango n’ibindi bikorwa by’iterambere bijye bikomeza kubageraho.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka