Ngororero: Abantu barenga 5000 bibuze ku rutonde rw’abo MINALOC yishyuriye mitiweli

Nyuma y’uko hasohotse urutonde rw’abaturage batishoboye bishyuriwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu amafaranga y’Ubwisingane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), abagera ku 5732 bibuze ku rutonde mu karere ka Ngororero.

Havugimana Venuste ushinzwe ubwisingane mu kwivuza mu karere ka Ngororero yemeza ko abo baturage batagaragara ku rutonde rw’abamaze kwishyurirwa na MINALOC, ariko ubu ubuyobozi bw’akarere bwandikiye iyo minisiteri bugaragaza ko abo bantu bari mu batishoboye bacikanywe.

Ubusanzwe, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 88 338 bangana na 33% by’abatuye akarere ka Ngororero, ariko hakaba harishyuriwe 82606 maze abarenga 5000 barasigara.

Gusa hari n’aho bivugwa ko imibare igaragaza ko hari imirenge irimo abantu bagera kuri 200 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza batari ku rutonde rw’abafashwa na Leta.

Umuyobozi wa Mutuelle de Santé avuga ko afite ikizere cy’uko urwo rutonde ruzasubirwamo maze hakishyurirwa ababikwiye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka