Gakenke: Abana 147 bari munsi y’imyaka 5 bitabye Imana mu mezi atanu

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere igaragaza ko abana 147 bari munsi y’imyaka itanu bapfuye mu mezi atanu ashize biturutse ku mpamvu nyinshi harimo no kwemera ko abagore batwite babaroze bagatinda kujya kwa muganga.

Dr. Avite Mutaganzwa, Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruli avuga ko babyeyi batwite baza kwa muganga batinze cyangwa bakaza bitwaje imiti ya Kinyarwanda bazi ko babategeye ku nda kandi atari byo, ngo ibi na byo biri mu bitera impfu z’abana bakivuka.

Atanga urugero rw’umwana bakiriye yararenzwe n’indwara z’imirire mibi kandi ababyeyi bemeza ko bamurozi, asaba ko abayobozi bahumuriza abaturage ku bijyanye n’amarozi bakabyikuramo.

Mu nama yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 19/11/2013, ikibanda ku ngamba zigomba gufatwa kugira ngo impfu z’abana bakiri bato zikumirwe, yasabye ko abagore bose bakangurirwa kubyarira kwa muganga n’abana bato bakavurwa hakiri kare , hari abajyanama b’ubuzima mu midugudu yabo bavura abana.

Ababyeyi bari hafi kubyara bagomba gutegerereza ku bigo nderabuzima nibura ibyumweru bibiri mbere yo kubyara, bityo ibigo nderabuzima birasabwa gushaka ahantu abo babyeyi bacumbika kandi ntibishyuzwe, ibi ngo byatuma nta babyeyi babyarira mu rugo cyangwa mu nzira.

Ibitaro bya Ruli biri mu nzira yo kwegereza ibigo nderabuzima icyuma gisuzuma ababyeyi “echographie” ngendanwa kugira ngo bamenye neza igihe bazabyarira mu gihe hari ibigo nderabuzima byibeshyaga kubera kubura ibikoresho, ariko baracyashakisha ubushobozi bwo kuyigura.

Iyi nama yagarutse kandi ku kibazo cy’indwara ya malariya yagaragaye mu Murenge wa Ruli, aho abantu basaga 400 bayirwaye mu mezi atatu ashize, basaba ko bahabwa inzitiramubu zo kuraramo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Ntakirutimana Zephyrin yababwiye ko icyo kibazo kizwi ku rwego rw’igihugu, abibutsa ko nta muturage wemerewe gukoresha inzitiramubu ishaje mu bindi bikorwa nk’uko hari abazikoresheje mu bwubatsi bw’inkoko no kurinda inyoni mu miceri mu tundi turere.

Iyi nama yabaye bwa mbere yahuje abakozi b’akarere n’ab’imirenge bafite mu nshingano zabo imibereho myiza baganira ku mihigo ya 2013-2014 ibareba, bafata n’ingamba zo kuyesa. Aba bakozi basabwe gutahiriza umugozi umwe kuko ibyo bakora byose bigamije imibereho myiza y’abaturage.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka