Nyamasheke: Abaterankunga b’Ibitaro bya Kibogora bigiye hamwe uburyo ibi bitaro byakomeza kuba intangarugero

Abagize Umuryango “Better Together” uhuza abateramkunga b’Ibitaro bya Kibogora biri mu karere ka Nyamasheke, baratangaza ko gukorera hamwe ari yo ntambwe nyamukuru bahisemo kugira ngo serivise zitangirwa muri ibi bitaro zirusheho kunogera abazihabwa kandi abahabwa ubuvuzi muri ibi bitaro bakabasha gukira ku mubiri no ku mutima.

Ibi byatangajwe n’Umushumba Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Samuel Kayinamura ubwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8/11/2013 yari mu nama ihuje abaterankunga bose b’Ibitaro bya Kibogora baturutse impande zitandukanye z’isi.

Abagize Better Together bunguranye ibitekerezo bafata n'imyanzuro.
Abagize Better Together bunguranye ibitekerezo bafata n’imyanzuro.

Iyi nama yahuje abafatanyabikorwa batandukanye b’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, cyane cyane ku gikorwa cy’ubuvuzi butangirwa ku Bitaro bya Kibogora byashinzwe n’iri torero.

Aba bafatanyabikorwa barimo abaturuka mu Bwongereza, muri Amerika, mu Rwanda ndetse no mu yindi miryango ishobora kugira uruhare mu guteza imbere ubuvuzi butangirwa muri ibi bitaro.

Musenyeri Kayinamura avuga ko iyi nama igamije kongera imbaraga z’Ibitaro bya Kibogora kugira ngo bikomeze guteza imbere ireme ry’ubuvuzi. Iyi nama ngo ikaba igamije guteza imbere Ibitaro bya Kibogora mu buryo bw’inyubako zigezweho kugira ngo serivise zose zibashe kuhatangirwa.

Abagize Umuryango Better Together utera inkunga Ibitaro bya Kibogora mu ifoto y'urwibutso.
Abagize Umuryango Better Together utera inkunga Ibitaro bya Kibogora mu ifoto y’urwibutso.

By’umwihariko iyi nama ikaba yize ku ngamba zo kwagura ibi bitaro haherewe kuri serivise z’ubuvuzi bw’abana (pédiatrie) ndetse n’aho ababyeyi babyarira (maternité).

Dr. Ian Higginbotham niwe uhagarariye Itorero Methodiste Libre ryo mu Bwongereza akaba ari n’Umuyobozi w’Umuryango Better Together uhuje abaterankunga b’Ibitaro bya Kibogora.

Yabwiye Kigali Today ko igihe cyageze bagasanga hari abantu batandukanye batera inkunga bimwe mu bikorwa byo mu Rwanda, by’umwihariko Ibitaro bya Kibogora, maze ngo bagasanga ari byiza ko bahuza imbaraga bagakorera hamwe kugira ngo babashe gufasha ibi bitaro mu buryo bwagutse.

Dr. Glenn Snyder, uyobora Umuryango uharanira guteza imbere ubuzima muri Afurika yo hagati (Central Africa Health Care Organization -CAHO) akaba ari n’umuhungu wa nyakwigendera Dr. Albert Snyder watangije Ibitaro bya Kibogora mu mwaka w’1968.

Dr. Glenn Snyder, umuhungu wa nyakwigendera Dr. Albert Snyder watangije Ibitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke mu mwaka wa 1968.
Dr. Glenn Snyder, umuhungu wa nyakwigendera Dr. Albert Snyder watangije Ibitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke mu mwaka wa 1968.

Dr. Snyder yishimira intambwe ibi bitaro bikomeje gutera kandi akavuga ko ubufatanye bw’abaterankunga bose b’Ibitaro bya Kibogora ari bwo buzashoboza ibi bitaro kugera ku ntego yabyo yo “gutanga ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru kandi butanzwe mu Izina rya Yesu ku buryo buri muntu wese ugannye ibi bitaro, yaba umukire cyangwa umukene abona serivise z’ubuvuzi.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Dr Damien Nsabimana, avuga ko iyi nama ya “Better Together” ifasha ibi bitaro gutera imbere kuko ngo iyo abantu bicaye hamwe baganira ku iterambere bituma bongera imbaraga z’ibikorwa byabo.

Mu myanzuro yafashwe n’iyi nama ya Better Together harimo gukomeza gutera inkunga Ibitaro bya Kibogora mu bikorwa ifite no mu mishinga y’ubwubatsi bw’inzu y’abana ndetse n’iy’ababyeyi, hakiyongeraho inkunga y’ibikoresho bizatangira kuhagera mu kwezi Mutarama 2014.

Muri iyi myanzuro kandi, ngo ibikorwa byose na serivise zitangirwa mu Bitaro bya Kibogora bigomba gushingira ku mahame y’ubukirisito hirindwa ko hagira abanyuranya na yo.

Umuryango Better Together utera inkunga Ibitaro bya Kibogora uhuje imiryango itanu ari yo Itorero Methodiste Libre ryo muri Amerika, Itorero Methodiste Libre ryo mu Bwongereza, Umushinga witwa Kibogora Initiative, Umushinga CAHO (Central Africa Health Care Organization) ndetse n’Itorero Methodiste Libre ryo mu Rwanda.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka