Huye: Abafite amaresitora mu mujyi wa Butare batanze mituweri 100

Koperative Intangarugero za Huye yibumbiwemo n’abafite amaresitora bo mu mujyi wa Butare, yashyikirije ubwisungane mu kwivuza 100 abaturage bakennye cyane, muri gahunda yiyemeje yo kuba intangarugero mu gufasha abakene batishoboye bo mu Karere ka Huye.

Iyi gahunda bayikoreye ku batishoboye batuye mu kagali ka Kaburemera ho mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye, kuwa Kane tariki 31/10/2013.

N'ubwuzu, n'igishyika ndetse n'amarira y'ibyishimo,Byukusenge yashimiye ababateye inkunga ya mituweri.
N’ubwuzu, n’igishyika ndetse n’amarira y’ibyishimo,Byukusenge yashimiye ababateye inkunga ya mituweri.

Abagize iyi koperative bavuga ko imvano y’igitekerezo cyo kwiyemeza gutanga inkunga ari uko babonye ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bwita ku buzima bw’abaturage. Nabo begeranyije amafaranga ibihumbi 300 yo kugira ngo na bo batange umusanzu mu gutuma ubuzima bw’Abanyarwanda bumererwa neza.

Indi mvano y’iki gitekerezo ngo ni uko ngo batekereje ko bidakwiye ko abifite, n’ubwo baba badakize cyane, bakwiye gufasha abakene cyane, nk’uko umuobozi w’iyi koperative, Jean Paul Amahoro, yabitangaje.

Yagize ati: “Ntibikwiye ko umuntu atera imbere ngo yibagirwe abakennye, kuko hari n’igihe ashobora kuzahindukirira kubasaba kandi we yarabirengagije igihe yari yifite.”

Amahoro, umuyobozi wa Koperative Intangarugero ati Ntibikwiye ko umuntu atera imbere ngo yibagirwe abakennye.
Amahoro, umuyobozi wa Koperative Intangarugero ati Ntibikwiye ko umuntu atera imbere ngo yibagirwe abakennye.

Josée Byukusenge, umubyeyi washyikirijwe iyi karita bigaragara ko akiri mutoya, afite umuryango w’abantu bane n’ibyishimo bivanze no kumirwa yagize ati: “Mfite ibyishimo byinshi cyane. Njyewe n’umuryango wanjye ntabwo twari kubasha kwigurira mituweri, ariko nshimiye abaterankunga bayituguriye, Imana izajye ibongerera.”

Mukankusi Anathalie, umubyeyi w’ijigija, we yagize ati “mbere najyaga mbasha kwirihira mituweri, ariko kubera kutaboneza urubyaro, ubu bagiye mu ishuri none utwo mbonye ntumarira mu mashuri yabo, simbashe kugura mituweri.”

Yunzemo ati “:Mfite umuhigo w’uko mu mwaka wa 2014 nzayitanga mbere. Ubu nagiye mu kimina. Ntabwo tuzakomeza gutamikwa, natwe tuzajya tugerageza kugira icyo twimarira kugira ngo u Rwanda rwacu ruzatere imbere.”

Igikorwa cyo gushyikiriza amakarita ya Mituweri abaturage bo mu Kagari ka Kaburemera cyanajyaniranye no kwishimira ko ubwitabire bwa mituweri mu Murenge wa Ngoma ubu buri ku rugero rw’ijana ku ijana. Ngo n’abashyikirijwe aya makarita bayahawe kera, icyakozwe kikaba cyari ukubyishimira ku mugaragaro.

Iki gikorwa kandi cyanahuriranye no gushimira abatuye mu mudugudu wa Nyabubare babaye aba mbere mu kwitabira mituweri bose, nta n’umwe usigaye. Bashyikirijwe sheki y’ibihumbi 50, basabwa kandi bemera kuzayifashisha bagura ingurube bazagenda borozanya kuzageza ubwo buri rugo ruzaba ruzifite.

Kabarisa Arsène, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma ati: “Korora ingurube bizabafasha kwikura mu bukene ndetse munarusheho kwitabirira mituweri ku gihe. “

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka