Umukecuru w’imyaka 72 witwa Adela Nyiraruvugo utuye mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke ho mu Karere ka Gakenke amaze imyaka itatu arwaye indwara isa n’ibisazi kandi ikagaragaza ibimenyetso by’amashitani.
Abadage bo mu kigo cya MDH AG Mamisch Dental Health bemereye Ibitaro by’akarere ka Nyanza inkunga yo kuvugurura serivisi y’ubuvuzi bw’amenyo yari isanzwe ikorera muri ibyo bitaro ariko nta bikoresho bihagije ifite.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwavuje umugore wari umaze imyaka itari mike afatwa na benshi nk’umurwayi wo mu mutwe, aho bakundaga kumwita umusazi, aza gukira none ubu abayeho nk’abandi bose.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gahini mu karere ka Kayonza, Dr. Alphonse Muvunyi, avuga ko indwara z’amenyo ari zo ziza ku isonga mu zo abarwayi bivuriza muri ibyo bitaro, kuko zihariye 38%.
Abaturage bivuriza mu kigo nderabuzima cya Gitarama giherereye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, barinubira serivisi mbi bahabwa muri iki kigo. Ngo hari igihe iyo bagiyeyo babura ubakira bagahitamo kwivuriza ku mavuriro yigenga.
Nubwo abantu benshi bafata umusarani (toilette) nk’ahantu haba handuye cyane ndetse uhavuye agasabwa kwisukura cyane, hari ibindi bikoresho bikoreshwa mu buzima bwa buri munsi ngo bitunga umwanda kurenza mu musarani.
Abatuye mu mujyi wa Kayonza bavuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeza gufata indi ntera cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi. Muri iyi minsi amazi yabaye make cyane, kugeza aho abaturage basigaye barara batonze imirongo ku tuzu tw’amazi kuko hari igihe aza amasaha make mu ijoro.
Abaturage batuye akarere ka Bugesera barasaba ubuyobozi bwabo ko bwabagoboka bugakorana n’ikigo gishinzwe amashanyarazi, amazi isuku n’isukura (EWSA) maze bagakemurirwa ikibazo bafite cyo kubura amazi.
Ku nkunga ya USAID, umushinga witwa Rwanda Family Health Project umaze umwaka ushinzwe, kuri uyu wa mbere tariki 15/07/201, washyikirije ibitaro bya Nemba ibikoresho bizakoreshwa muri One Stop Center izita ku bantu bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ministeri y’ubuzima ivuga ko nubwo nta mibare ifatika yakozwe, bigaragara ko 70 % by’Abanyarwanda bagana ibitaro ari abarwaye indwara zitandura.
Abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri abanza byo mu kagari ka Shami na Kagasa mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera barahabwa ibiganiro bijyanye no kwirinda indwara zikomoka ku isuku nke, ibyo bikaba biterwa nuko muri ako gace hari imwe muri iyo miryango igaragaramo izo ndwara.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver, aratangaza ko u Rwanda rwahisemo kwizirihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abatuye isi mu Ntara y’Uburengerazuba ku rwego rw’igihugu, kubera ko ari ho habarizwa abangavu benshi batwaye inda zitateganyijwe kurusha ahandi mu gihugu mu mwaka wa 2010.
Abagize umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, Meaningful World, bavuga ko bagiye kugira imikoranire ya hafi n’ishyirahamwe ry’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA) bo mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro.
Abaturage batuye mu mudugudu wa Kigimbu akagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, baravuga ko babangamiwe n’umwanda w’umusarane umanuka mu kigo cy’ishuri APARUDE ukabasanga mu ngo zabo.
Abakozi b’Ibitaro Bikuru bya Kibuye mu karere ka Karongi baravuga ko nubwo bishimira inyubako y’ibitaro bishya, ngo ntabwo banyuzwe 100% n’iyo nyubako kuko ngo hari serivisi zimwe na zimwe basanze zitaratekerejweho.
Abacungamari ba mitiweli mu bigo nderabuzima n’ibitaro bo mu Karere ka Gakenke bemeza ko ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli bwishyura serivisi zo kwa muganga zitari ngombwa.
Abasenateri bibumbiye muri komisiyo y’imibereho myiza, uburengazira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage, bagendereye Urwunge rw’amashuri rwa Gatagara (G.S Gatagara), kuri uyu wa 09/07/2013 mu rwego rwo kureba uko itegeko rirengera abafite ubumuga rikurikizwa.
Abanyeshuri bo mu ishuri IPRC Kigali (Integrated Polytechnic Regional Center) ryahoze ryitwa ETO Kicukiro bateye inkunga mugenzi wabo bamugurira insimburangingo y’akaguru ifite agaciro karenga ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ubushakashatsi bwakorewe mu Buhondi bugaragaza ko gusinzira amasaha arindwi cyangwa arenga ndetse no kubahiriza n’inama za muganga byarinda abantu kurwara no guhitanwa n’indwara z’umutima.
Ubutumwa bwo kugaburira abana indyo yuzuye no kwihutira kubajyana kwa muganga igihe cyose bagaragaje ibimenyetso by’indwara zituruka ku mirire mibi nibwo butangwa n’ikigo nderabuzima cya Nyagatare giherereye mu karere ka Nyagatare ku babyeyi muri rusange.
Nyuma y’igenzura ryakozwe n’itsinda ryashyizweho kurwego rw’akarere ka Ngororero, basanze 95% by’imisarane yubatse mu karere ka Ngororero ikoreshwa idasakaye.
Abashakashatsi 13 b’abahanga mu mitekerereze y’umuntu baturuka mu bihugu bitandukanye baherutse gushyira ahagaragara ibintu 8 umuntu ushaka kujya ahorana ibyishimo yakurikiza maze agatandukana n’umunabi no kwigunga.
Abaturage 2 bari batuye mu midugudu ya Runzenze na Nyarukunga mu kagari ka Rutabo umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango bamaze kwitaba Imana n’aho abandi 66 barimo gukurikiranwa n’abaganga kubera ikigage banyweye tariki 01/07/2013.
Santere ya Kidaho, iri mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, imaze imyaka igera kuri itatu nta bwiherero rusange igira kuburyo byateje umwanda muri iyo santere kuko abahacururiza ndetse n’abaza kuhahira bihagarika aho babonye.
Mu gihe ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ndetse na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda basaba Abanyarwanda kureka itabi kubera ko ryangiza ubuzima, umusaza witwa Kajanja Jonas wo mu murenge wa Kabaya mu kagali ka Gaseke avuga ko amaze imyaka myinshi atunzwe no guhinga itabi ku buryo atifuza ko ryacika.
Ibitaro byitwa Mercy bya Oklahoma muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), byemereye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko bizafatanya n’inzego za Leta mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda, nyuma y’inyigo irimo gukorwa kugira ngo bamenye ibyiciro bigomba kwitabwaho kurusha ibindi.
Umushinga IBYIRINGIRO wa Caritas waterwaga inkunga na USAID muri Diyoseze ya Nyundo usize abantu barenga 1000 babana n’ubwandu bwa SIDA bamwenyura ndetse bakemeza ko nubwo urangiye aho bageze badateze gusubira inyuma.
Abaganga babiri baturutse mu bitaro bya Apollo byo mu mujyi wa Chennai ho mu Buhinde, baraba bari mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 26/06/2013 kugirango bavure abarwayi batandukanye bafite indwara z’imitima ndetse n’imitsi.
Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga mu Rwanda, AGHR (Association Générale des Handicapés au Rwanda) rirashimirwa uruhare rwaryo mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA kubera ko amatungo ritanga atuma abanduye bihishaga bemera kwigaragaza kugira ngo na bo abagereho.
Nyuma y’amahugurwa n’ubushobozi bahawe n’umushinga Health Poverty Action, abavugizi b’ihohoterwa mu tugari tugize akarere ka Nyaruguru bavuga ko bagiye gukora ubuvugizi bwimbitse ngo ihohoterwa ricike burundu.