Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) riratangaza ko mu bushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko abandura agakoko gatera SIDA biyongera aho kugirango bamanuke.
Abahanga bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo bari mu nzira yo gushyira ahagaragara uburyo bushya bwo kongera selire (cellules/cells) zikuza umusatsi ku bantu bawutakaza kubera uruhara.
Kwisiramuza ni imwe mu ngamba zafashwe n’akarere ka Nyabihu mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya SIDA kitagira umuti ntikigire n’urukingo aho biteganyijwe ko umwaka wa 2013 uzarangira 1/10 by’abagabo bamaze kwisiramuza.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, aranenga cyane abatuye umurenge wa Busogo, batitabira ku rugero rushimisha ubwisungane mu kwivuza, nyamara umurenge wabo nta kibazo kijyanye n’ubukene kiwugaragaramo.
Imibare ishyirwa ahagaragara na Minisitiri y’Ubuzima igaragaza ko abantu bagera kuri 39% mu gihugu cyose ari bo bamaze gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (mitiweli) y’umwaka 2013-2014.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) bugaragaza ko umubare w’abanywi b’itabi mu Rwanda ukomeje kwiyongera kuko ubu urabarirwa mu bihumbi 800.
Kuva gahunda ya Rapid SMS yatangira mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera imaze kurandura impfu z’abana bapfaga bakiri bato ndetse n’abagore batwite.
Inyamaswa yitwa kangaroo (kangourou) ngo ikora imibonano mpuzabitsina rimwe mu gihe cy’amasaha arenga 12, ariko ngo ikayikorana imbaraga nyinshi ku buryo iyirangiza yananiwe cyane igahita ishiramo umwuka.
Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ko ikigo nderabuzima cya Rugarama, mu murenge wa Rugarama, kiri hafi gutangira kubakwa kuko amwe mu mafaranga ateganywa kucyubaka yabonetse n’isoko ryo kucyubaka rikaba ryaratanzwe.
Mu rwego rwo kugabanya ingaruka ziva ku kwandura indwara z’ibyorezo bikomotse ku kunywa ibiyobyabwenge, Polisi y’igihugu ishami ry’ubuvuzi ikomeje ibikorwa byo gupima ku bushake abaturage indwara zinyuranye harimo icyorezo cya SIDA mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Nyagatare.
Mugisha Jacques wamugaye amaso kuva ku myaka icyenda, avuga ko bigoranye kwakira ubuzima bwo kumugara ariko ngo ntibyamuciye integer kuko yabashije kwiga akarangiza kaminuza kandi yishimira ubuzima nk’abandi.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi bibasirwa n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero muri ibi bihe by’imvura bakomeje kwiyongera kubera ubukonje bukabije.
Abantu 20 barimo abafite ubumuga n’abita ku bafite ubumuga baturutse mu gihugu cy’Ubudage kuri uyu wa 10/10/2013 basuye ibigo byita ku bana bafite ubumuga INEZA Kabaya kiri mu murenge wa Kabaya na APAX Muramba kiri mu murenge wa Matyazo.
Benshi mu barwayi n’abarwaza ntibazi ko bafite uburenganzira bwo gutanga amakuru ku baganga batabitaheho neza bijyanye n’amategeko y’ubuvuzi; nk’uko bitangazwa n’Inama nkuru y’Abaforomo n’Ababyaza (NCNM).
Abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze barasabwa gusobanukirwa uburemere bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko hari benshi badasobanukiwe neza n’ihohoterwa icyo ari cyo.
Itsinda ry’abaganga b’ababasirikare bakorera muri Brigade ya 511 ikorera no mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 7 Ukwakira batangiye gahunda yo gusiramura abaturage babyifuza mu murenge wa Tabagwe.
Mu gihe abaturage n’abakoresha imisarani yubatswe na VUP mu murenge wa Muhororo bashimirwa ko bayitaho ndetse ikaba yafashije mu kwita ku isuku, abo mu murenge wa Hindiro bo baranengwa kuba batita kuri iyo misarane ndetse ubu ikaba itabasha gukoreshwa ahanini kubera umwanda.
Umusore w’imyaka 29 witwa Uwimbabazi Jean de Dieu utuye mu Mudugudu wa Kabingo, Akagali ka Mucaca ho mu Murenge wa Nemba amaze imyaka 10 arwaye indwara yatumye yunuka mu maso.
Komisiyo ishinzwe isuku, isukura n’ubuziranenge mu karere ka Karongi yafunze ibyumba bibili byacuruzaga inyama mu isoko riri mu mujyi wa Karongi kubera ko bitujuje ibyangombwa, banatwika amapaki y’imigati arenga 50 kubera ko nta matariki yanditseho y’igihe yakorewe n’igihe izarangirira.
Abanyeshuli 15 biga mu ishuli ryisumbuye rya Lycee ya Nyanza riherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza bagaragaweho uburwayi bw’icyorezo cy’impiswi bajyanwa mu bitaro ari indembe.
Imiryango 200 ikennye yo mu murenge wa Bungwe, mu karere ka Burera, yafashijwe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi ihabwa imbuto z’ibihingwa bitandukanye ndetse n’inyongeramusaruro bizabafasha kwihaza mu biribwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki 30/09/2013, ku Bitaro by’i Nemba hatashywe One Stop Center izita ku bantu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ikazatanga serivisi zose bakenera mu gihe mbere basiragiraga.
Inzobere z’Abashinwa b’abaganga basuye ibitaro bya Kinihira biri mu karere ka Rulindo tariki 27/9/2013 babitera inkunga irimo ibikoresho bya mudasobwa n’ imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’amenyo.
Umuryango nyarwanda uharanira iterambere n’imibereho myiza (Imbuto Foundation) uraburira urubyiruko kutishora mu mibonano mpuzabitsina cyane cyane idakingiye, ituma ubwandu bwa SIDA n’izindi ndwara bikwirakwizwa, ndetse no gutwara inda zitifuzwa biri ku kigero giteye inkeke.
Abanya-Etiyopiya batanu bari mu rugendo shuri mu Rwanda bemeza ko u Rwanda ruri imbere mu bihugu bitandukanye basuye biga ibijyanye mu gusuzuma no gukumira ibicurane by’ibiguruka, biturutse kuri gahunda iteguye neza ijyenga uru rwego.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) yatangije gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura n’itangwa ry’ikinini cy’inzoka hagamijwe kwita ku buzima bw’umwana, ingimbi n’abangavu.
Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bikorwa byo kurwanya indwara ya Sida (UNAIDS), kirerekana ko u Rwanda ruri mu bihugu byagerageje kwita ku bafite ubwandu bwa Sida, rubagezaho ubufasha bushingiye ku miti igabanya ubukana bwa Sida.
Ihuriro ry’urubyiruko mu karere ka Rusizi (Rusizi Youth Network) ryahuguye urubyiruko ruhagarariye abandi bazabafasha gutanga ubutumwa mu byiciro by’urubyiruko muri gahunda zitandukanye zirimo kurwanya icyorezo cya SIDA mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-24.
Ibibabi by’amateke, byitwa amatika cyangwa igitika, birimo imboga benshi mu Banyarwanda batitabira gufungura, ariko abanyamahanga cyane cyane abazungu n’Abanyekongo, iyo bayabonye ngo bayajyanira kuyamaraho, nk’uko umuhinzi w’amateke witwa Nyatanyi Zakariya yasobanuye.
Mu bushakashatsi yakoze akabutangariza abari bitabiriye inama mpuzamahanga ku kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda tariki 18-19/9/2013, Emmanuel Habimana yagaragaje ko gusaba imbabazi byorohereza uzatswe ndetse na nyir’ukuzisaba.