Umuryango Imbuto Foundation warebeye hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ab’ibigo nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Bugesera uko ubuvugizi bwakorwa kugira ngo ubwandu bw’agakoko gatera SIDA umubyeyi ashobora kwanduza umwana atwite cyangwa igihe amubyara ngo bucike burundu.
Abakozi batanu b’ibitaro bya Ruhengeri bahagaritswe ku mirimo yabo na komisiyo y’umurimo, nyuma y’uko hakozwe raporo ku bijyanye no gukoresha inyemezabwishyu z’impimbano, maze bigafata abakozi biganjemo abaforomo.
Impuguke yihariye mu by’ubuzima ikaba n’intumwa ya Banki y’isi, Mme Miriam Schneidman, avuga ko labolatwari y’ibitaro bya Gisenyi igomba kuzaba ku rwego mpuzamahanga, ashingiye ku nkunga ibi bitaro byatewe yo kuyubaka.
Mu kagari ka Shyembe, umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi, umubyeyi yibarutse abana batatu b’abakobwa ku bitaro bya Kirinda tariki 13/04/2013. Umwe afite ibiro bibili, undi ikiro kimwe n’igice, uwa nyuma amagarama 700.
Inzobere mu kuvura indwara z’imitsi, umugongo n’umutwe udakira zaturutse muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika zirimo kuvura abafite ibyo bibazo ku buntu mu bitaro bya ADEPR Nyamata mu karere ka Bugesera.
Umurenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro uranengwa ko umwaka ushize wari ku mwanya wa kane none muri uyu mwaka ukaba uri ku mwanya wa 12 mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Ubwo abantu bavuye mu mpande zose z’igihugu bahuriraga ku Rwibutso rwa Buranga, Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke baje gushyingura imibiri y’abazize Jenoside, abantu 14 bagize ikibazo cy’ihungabana, kuri uyu wa mbere tariki 08/04/2013.
Ntaganzwa Faustin w’imyaka 61 y’amavuko akaba yaracitse akaguru n’akandi kakaba kadakora ndetse n’amaboko yombi ntakore, arashimira ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwamuhaye igare agenderamo nyuma y’imyaka 19 yari amaze atava mu nzu.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasuye ibitaro by’akarere ka Nyanza tariki 04/04/2013 abonana n’abakozi bakora muri ibyo bitaro asiga abahaye impanuro zabafasha kurushaho gutanga servisi zinoze kugira ngo ababigana barusheho kunyurwa n’uburyo bakirwamo.
Abagabo batakaza umusatsi wabo (kumera uruhara hejuru ku mutwe), ngo baba bafite ibyago byo kurwara umutima kurusha abagabo badafite uruhara nk’uko bitangazwa n’ubushakashatsi buherutse gukorwa na kaminuza ya Tokyo mu Buyapani.
Ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) gifatanyije n’Umunyamerika w’inzobere mu buvuzi bw’indwara zandura, barahamya ko imiti igabanya ubukana bwa SIDA yashoboye kuvura SIDA abantu 14 bo mu Bufaransa hamwe n’umwana wo muri Amerika umwe, n’ubwo ngo nta wakwizera 100% ko bakize.
Uburyo bworoshye bwo kwirinda umwanda bwiswe “Kandagirukarabe” yagabanyije umwanda mu baturage bo mu karere ka Gicumbi. Icyo gikoresho giterekwa imbere y’ubwiherero ndetse n’imbere ya za resitora ugiye kwinjiramo wese akabanza gukaraba akoresheje amazi n’isabune.
Ku rwunge rw’amashuri rwa Kiyanzi mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe hasorejwe ubukangurambaga bwo gukangurira abana biga mu bigo by’amashuri kwirinda no gusobanukirwa n’indwara y’igituntu.
Kuba 80% by’abatuye Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi batunzwe n’uburobyi mu kiyaga cya Kivu ngo bigira ingaruka ku kuboneza urubyaro kuko igihe kinini aba bakora uburobyi bibera mu mazi bityo ubukangurambaga bukorwa kuri iyi gahunda bukaba butabageraho.
Ku bufatanye n’akarere ka Bugesera, Umuryango Hope and Homes for Children (HHC) wubatse ibigo bitandukanye muri ako karere hagamijwe kwita ku burenganzira bw’umwana n’imibereho myiza y’umuryango.
Abakora umwuga w’uburaya mu karere ka Nyamasheke barasabwa kubireka ahubwo bakibumbira mu bikorwa by’iterambere, abo umubiri wabo wananiye bagakoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda no kurinda ababagana, ariko kandi bakirinda no gutwara inda zitateganyijwe.
Mujawamariya Alphonsine w’imyaka 23, aravuga ko yabuze amafaranga yo kwishyura ibitaro bya Gitwe mu karere ka Ruhango none ngo byafatiriye ikarita ye ya mitiweli, ubu akaba ahura n’ikibazo cyo kuvuza umwana we.
Abaganga n’abaforumu bo mu bitaro bya Bushenge, Mibirizi na Kibogora bari guhugurwa ku buryo bugezweho bwo kuboneza urubyaro bwa burundu basanga abagabo bakwiye kwitabira ubu buryo kuko bwunganira ubwari busanzwe ku bagore.
Abakora uburaya bo mu karere ka Rusizi biyemeje kugira uruhare mu gukumira ubwandu bushya bwa SIDA birinda kwandura ndetse bakarinda ababagana.
Nyirabarura Primitive w’imyaka 19, utuye mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu yabyaye abakobwa 2 n’umuhungu 1 ku mugoroba wa tariki 24/03/2013 mu bitaro bya Kabaya. Akarere kamuhaye amafaranga 100.000 byo kumufasha kamwemerera n’inka.
Mu mirenge 13 igize akarere ka Gisagara, umurenge wa Kansi niwo wabashije kugera ku kigereranyo cya 100% mu bwisungane mu kwivuza. Uyu murenge uvuga ko nta rindi banga wakoresheje usibye gutangira ubukangurambaga hakiri kare maze abaturage bakigishwa bihagije.
Mu nama mpuzamahanga abanyeshuri biga ibya farumasi (ubuhanga mu by’imiti) muri Kaminuza y’u Rwanda bagiriye i Huye kuwa 23/03/2013, bagaragaje ko hakenewe ko abize ibya farumasi bagira uruhare mu kugenera imiti abarwayi.
Mu gihe minisiteri y’ubuzima ikomeje gahunda yayo yo kurwanya maraliya burundu, ikoresheje uburyo butandukanye harimo no gutanga inzitiramubu zikoranywe umuti, bamwe mu baturage bazikoresha mu yindi mirimo itari ukuziryamamo.
Abaturage ibihumbi 45 bo mu mirenge ya Shingiro na Kinigi mu karere ka Musanze babonye umuyoboro w’amazi ufite uburebure bwa kilometero 41 nyuma y’uko mu 2010 bagaragarije Perezida Kagame ko batazi amazi meza maze akabemerera kuyabagezaho.
Iryo tsinda rigizwe n’inzobere 10 z’abaganga b’abasirikare bari bamaze iminsi ine mu karere ka Karongi, bavura indwara zitandukanye abarwayi bafashwa n’ikigega kita ku bacitse ku icumu rya Jenoside (FARG).
U Rwanda rwarengeje imibare isabwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) mu kuvura igituntu kuko ikigereranyo cy’abavurwa igituntu mu Rwanda bagakira kigeze kuri 89% mu gihe OMS ivuga ko abagomba gukira bagombye kuba nibura 85%.
Nubwo ubuyobozi bw’umurenge wa Mugina buvuga ko abanyakabari bafite ibwiriza ryo kwirinda ikoresha ry’umuheha umwe, tumwe mu tubari two muri uwo murenge wo mu karere ka Kamonyi turacyagaragaramo iyo ngeso.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi arasaba inzego zitandukanye gufasha mu gukangurira abaturage ububi bwa sukari guru kuko hari abacuruzi bo mu isoko rya Mugina bayicuruza rwihishwa.
Ku bitaro bikuru bya Kibuye mu karere ka Karongi, kuri uyu wa kabili hatangijwe igikorwa cyo kuvura abarwayi basaga 1900 bafashwa n’ikigega kita ku bacitse ku icumu rya Jenoside (FARG).
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo mu mirenge ya Rwimbogo, Gasange na Kageyo, batangaza ko kutagira ivuriro hafi yabo byatumaga badatanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).