Umwana agomba gutangira kwitabwaho akiri mu nda ya nyina – Senateri Sebuhoro

Kurera abana no kubafata neza kuko aribo bayobozi b’ejo nibyo byakanguriwe ababyeyi bo mu kagali ka Karambi Umurenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo kuwa 26 Ukwakira 2013, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.

Iki gikorwa cyahujwe n’umuganda usoza ukwezi k’ukwakira hagamijwe gukangurira baturage benshi kwita ku ndyo yuzuye ku bana n’ababyeyi, abaturage bakaba bifuza ko ishuli mbonezamirire bahawe ryahoraho kuko rifasha mu kugabanya indwara zituruka ku ndyo ituzuye.

Mbabazi Olive umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Gatsibo, asobanura ko byahujwe hagamijwe kwibutsa umubyeyi nk’utegurira umuryango ifunguro kugira ngo awiteho nawo urusheho kugira ubuzima bwiza.

Senateri Sebuhoro Celestin wari umushyitsi mukuru mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa, avuga ko nk’abayobozi b’igihugu b’ejo bagomba gutegurwa neza haba mu gikuriro n’ubumenyi bahabwa n’ibyangombwa nkenerwa kandi ngo iby’ibanze ikaba ari indyo yuzuye no gukora cyane hagamijwe iterambere.

Ati: “umwana agomba gutangira kwitabwaho akiri mu nda ya nyina kugeza nibura agejeje hafi imyaka 3 bingana n’iminsi 1000”.

Kayitesi Marie Claire ushinzwe ibikorwa rusange ku kigo nderabuzima cya Ngarama avuga ko ibi byakozwe hagamijwe kugabanya indwara zikomoka ku mirire mibi zagaragara muri aka gace, kuri we ariko atanga inama ku babyeyi ko byose bitagerwaho ibyo bateguye bidafite isuku.

Uretse guhanga uturima tw’igikoni muri uyu muganda kandi hatangijwe kubaka ibyumba by’amashuli 2 by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, umukecuru Generosa Mukabaziga yasaniwe inzu ndetse acukurirwa n’ubwiherero ahabwa n’ibikoresho byo kuwubaka.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka