Rusizi: Abayobozi bahagurukiye kurwanya korera yagaragaye ku Nkombo

Abayobozi batandukanye bashinzwe isuku bavuye muri EWSA bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kuri uyu wa 31/10/2013 bakoreye uruzinduko mu murenge wa Nkombo mu rwego rwo kureba uko kurwanya indwara ya korera imaze iminsi igaragaye muri uwo murenge.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubufatanye n’uturere mu bikorwa by’amazi n’isuku muri EWSA, Marie Josee Mukanyamwasa, avuga ko ikibazo kinini bagisanze ku isuku nkeya irangwa kuri aba baturage, aha cyane cyane ikibazo kikaba kiva ku bantu benshi badafite ubwiherero ndetse nababufite ntibabutunganye neza ngo babukereshe nk’uko bigomba.

Marie Josee Mukanyamwasa yavuze ko mu ngo 13 basuye nta zigera kuri 6 zujuje imbyangombwa by’isuku akaba yavuze ko ari yo soko y’ibi bibazo bya korera.

Abayobozi batandukanye baganirije abaturage bo ku Nkombo uburyo bwo kurwanya indwara ya korera.
Abayobozi batandukanye baganirije abaturage bo ku Nkombo uburyo bwo kurwanya indwara ya korera.

Umuturage witwa Nyandwi avuga ko Colera bayitewe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi aho bavoma amazi y’ikiyaga cya Kivu akaba ariyo bakoresha imirimo myinshi yo mu ngo zabo ikindi bavuga ko imyanda iva muri Congo inyuze mu ikiyaga cya Kivu ariyo ibazanira iyo ndwara kuko ngo abana bayirirwamo bakayitahana bagiye koga.

kuva ku itariki 1/08 kugera ku itariki ya 4/09, mu murenge wa Nkombo hamaze kugaragara abantu bagera 20 barwaye korera. Iki kibazo cyakunze kugaragara mu kagari ka Kamagimbo ariko bigenda bisatira n’utundi tugari.

Ku kibazo cy’amazi meza abaturage basabye, umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza yabaturage, Nirere Francoise, yabijeje ko icyo kibazo kigiye gukemuka ku bufatanye bwa EWSA aho ngo barangije gutanga isoko kuri ba rwiyemezamirimo bazageza amazi muri uyu murenge.

Nirere Francoise (wambaye umupira w'icyatsi) yizeza aba baturage amazi mu gihe kitarambiranye.
Nirere Francoise (wambaye umupira w’icyatsi) yizeza aba baturage amazi mu gihe kitarambiranye.

Mu ngamba zafashwe abaturage biyemeje kwisubiraho mu bijyanye n’isuku bavuga ko nyuma y’ibyumweru bibiri isuku izaba yagarutse mu ngo zabo haba ku mubiri, ku bwiherero n’ahandi.

Icyakora aba baturage bagaragaje ko badafite ibiti byo kubafasha kubaka ubwiherero muri uyu murenge aho usanga nta shyamba na rimwe rihari, aha abayobozi babasabye kubanza kugira icyo bakora ku isuku isanzwe ibindi bikaza nyuma.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka