Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo ngo basanga kuba umuntu yabaho atagira mituweri (ubwisungane mu kwivuza) ari ubujiji bukabije kuko mituweri ari bwo buzima.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwagaragaje ikibazo bufite cy’abantu barenga ibihumbi 45 bitarabona ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwakawa 2012-2013.
Iyo ukigera muri santere ya Rukomo iherere mu karere ka Gicumbi usanganirwa n’umwanda ukomoka ku bantu bacururiza ku mbaraza z’amaduka ariko mu bwiherero (WC) ho hateye ubwoba ku buryo bidakosowe ubuzima bw’abantu bahafatira ifunguro bwahazaharira.
Abanyamuryango ba koperative “Dukore” y’ababana na Vurusi itera SIDA mu murenge wa Karembo mu karere ka Ngoma bavuga ko bashaka kuzenguruka hirya no hino batanga ubutumwa buhumuriza abagize ibyago byo kwandura SIDA ,ngo biteze imbere.
Habumugisha Donat w’imyaka 11 utuye mu kagari ka Sure mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yakuwemo igufa ry’ukuguru ryari rirwaye none hamezemo irindi ku buryo kuri ubu abasha kugenda yemye nta kibazo.
Mu baturage ibihumbi 24 batuye umurenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero, abagera ku 4000 bakeneye ubufasha bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) kuko bari mu cyiciro cy’abatishoboye kandi bakaba batarashyizwe ku rutonde rw’abafashwa na Leta.
Ababyeyi bo mu karere ka Rusizi barasabwa gushishikariza abana gukura bazi gutandukanya urukundo nyakuri n’urukundo rubabeshya kuko ari byo bizabafasha mu guhagarika ubwandu bushya bwa SIDA mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda.
Abatuye mu kagali ka Mututu mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza bazegerezwa serivisi z’ubuvuzi hafi yabo, bitarenze ukwezi kwa 04/2013, bibarinde kongera gukora ibirometero n’ibirometero bajya kwivuza kure.
Abaganga 20 b’abasuwisi, bari bamaze iminsi 13 babaga abagore barwaye indwara yo kujojoba “fistule” mu bitaro bya Ruhengeri, basoje icyo gikorwa kuri uyu wa gatanu tariki 08/02/2013, igikorwa cyakozwe mu rwego rw’inkunga Ubusuwisi butera u Rwanda.
Imbuto Foundation irashishikariza abaturage bo mu karere ka Burera kwirinda icyorezo cya SIDA bipimisha ku bushake kugira ngo bamenye uko bahaze bityo bahangane n’ubwandu bushya bw’icyo cyorezo.
Ku bufatanye bw’akarere ka Burera na Farumasi y’ako karere, ibigo nderabuzima 17 byo muri ako karere, tariki 07/02/2013, byahaye mudasobwa ndetse na Modem kugira ngo bibafashe kunoza akazi ka bo ka buri munsi.
Ibitaro bya gisirikare biri i Kanombe, ku bufatanye n’umuryango w’abakorerabushake b’Abanyamerika witwa Face the Future Foundation, tariki 07/02/2013, byatangiye kuvura abantu batari bafite icyizere na gike cyo kuba bazima nk’abandi, bitewe n’uburwayi cyangwa ubumuga bukomeye bafite.
Abakuru b’imidugudu bo mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga barasabwa kongera ingufu mu bukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) kuko ubu uwo murenge ariwo uza inyuma mu karere ka Muhanga kose.
Amaresitora ane yo mu karere ka Gicumbi (Giramata, Restaurant ya La Confiance, New STAR RESTAURANT na BAR ahahoze ari OBEX) yafunzwe tariki 06/02/2013 kubera umwanda wo mu bikoni no mu bwiherero.
Abantu batandatu bo mu muryango umwe bo mu kagari ka Miko, umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, mu gitondo cya tariki 05/02/2013, wafashwe n’indwara yo kuruka, guhitwa n’umuriro none umwana umwe amaze kwitaba Imana.
Abaturage bo mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bafite uburwayi bw’igicuri barasaba ubuyobozi ko uburwayi bwabo bwakwitabwaho by’umwihariko kuko akenshi bakunda kwitiranywa n’abantu bazima bigatuma uburwayi bwabo budahabwa agaciro.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi (IRST), Dr. Nduwayezu Jean Baptiste, arahamagarira abantu kudakoresha moringa uko babonye, kuko igishishwa cy’imizi ya yo gishobora gutuma ubwonko buhagarara gukora.
Abana bo mu Rwanda bafite kuva kumezi icyenda kugera ku myaka 15 bagiye guhabwa urukingo rushya ruje gufasha no gukumira indwara ya Rubeole itaragera mu Rwanda.
Igitabo gikubiyemo ibimera gakondo byagirira akamaro ababyifashisha nk’ibiryo, Nutritional Potentials of Wild Edible Plants of Rwanda, cyashyizwe ahagaragara n’ikigo IRST kuri uyu wa 04/02/2012.
Minisiteri y’Ubuzima yatangiye kwigisha abanyamakuru bakorera mu Rwanda gahunda yo kuringaniza urubyaro n’uko ishyirwa mu bikorwa hagamijwe gusakaza kurushaho imikorere y’iyo gahunda no kuyicengeza mu Baturarwanda kurushaho hifashishijwe itangazamakuru.
Ababana n’ubwandu bwa SIDA bo mu karere ka Rubavu umurenge wa Rubavu bashima ubufasha bw’umuryango Haguruka mu kubigisha imibanire n’imiryango kuko byacyemuye ikibazo cyo kutumvikana mu miryango.
Icyegeranyo cyakozwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) cyo kuva tariki 01/07/2012 kugeza tariki 18/01/2013 cyashyize akarere ka Karongi ku mwanya wa mbere naho akarere ka Nyabihu gashyirwa ku mwanya wa nyuma mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).
Ikigo cy’Ububiligi gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (CTB) gifatanije na minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), cyashyikirije by’agateganyo ibitaro bikuru bya Kaminuza ishami rya Butare (CHUB), inyubako zizabifasha kwagura inyubako no gutanga serivisi nziza z’ubuzima ku barwayi bagana ibyo bitaro.
Abana 11 bo mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi bariye inyama zihene yipfishije, mu gitondo cya tariki 01/02/2013 zibagwa nabi boherezwa ku kigo nderabuzima cya Nkaka bahageze babona bibarenze bahita bajyanywa mu bitaro bikuru bya Gihundwe.
Uruhnjwa rwahawe izina rya Esperance ni rwo rwavukiye bwa mbere mu nz nshya y’ikigo nderabuzima cya Matyazo, mu masaha y’ijoro mbere ho gato ngo gitahwe ku mugaragaro, kuwa Gatanu tariki 01/02/2013.
Ababyeyi babyarira ku kigo nderabuzima cya Matyazo bazajya babyarira mu nzu yujuje ibya ngombwa bakesha Imbuto Foundation n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), byabashakiye inkunga yo kubaka iyi nzu yari ikenewe cyane.
Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR) ishami ryo mu karere ka Rubavu ryashyikirije umurenge wa Kanama inyubako z’ivuriro zifite agaciro k’amafaranga miliyoni 46 nyuma yo kubona ko inyubako z’ivuriro zidahagije.
Abasaza n’abakecuru bakunda kunywa itabi ry’ibibabi rizwi nk’ “igikamba” kuko ngo mu mabyiruka yabo basanze ari ryo tabi ababyeyi babo banywa nabo batangira kumenyera kurinywa gutyo.
Minisitiri w’ubuzima, Dr.Agnes Binagwaho, kuri uyu wa kabiri tariki 29/01/2013 yatangije ku mugaragaro gahunda yo gukwirakwiza inzitiramibu mu gihugu mu rwego rwa gahunda ya Leta yo kurwanya malariya.
Abashakashatsi bavuga ko agakoko gatera Sida gashobora kuba kamaze imyaka iri hagati y’imyaka miliyoni 5 na 12 aho kuba imyaka isaga 20 nk’uko bisanzwe bizwi.