Nyamata: Inzobere z’abaganga bo mu Bufaransa ziravura abafite ibibazo byo kutabyara

Inzobere enye z’abaganga mu gusuzuma indwara z’ababyeyi zaturutse mu Bufaransa zashoje igikorwa cyo gusuzuma ababyeyi indwara yokutabyara. Iki gikorwa cyari kimaze iminsi itanu kibera mu bitaro bikuru bya Nyamata mu karere ka Bugesera, cyashojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 8/11/2009.

Hibanzwe ku bafite ikibazo cy’ubugumba (sterilite), ahasuzumwe imiryango ibana 150 barimo umugore n’umugabo n’abandi bagore 50.

Umwe mu baganga akurikirana umuryango ufite ikibazo.
Umwe mu baganga akurikirana umuryango ufite ikibazo.

Dr. Alfred Rutagengwa, umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata, yavuze ko mu Rwanda hakenewe ikigo cyafasha ababyeyi kwibaruka mu buryo bw’ikoranabuhanga buzwi ku izina rya fecondation in vitro, ko ubwo buryo bwagabanya ubukana bw’ikibazo cyo kutabyara kigaragara mu miryango imwe n’imwe.

Yagize ati: “N’ubwo abantu babaye benshi ndabahumuriza mbabwira ko bazakomeza gukurikiranywa n’ibitaro bya Nyamata byaba ngombwa bakazoherezwa no ku bindi bitaro kuko abaganga b’Abanyarwanda bahari kandi b’inzobere.”

Bamwe mubarwayi bari baje kwivuza.
Bamwe mubarwayi bari baje kwivuza.

Ikibazo cyo kutabyara gikomereye imiryango itari mike kuko uretse umubare munini w’abari baje mu bitaro bya Nyamata, aho abaturage baturutse hirya no hino mu gihugu no mu gihugu cy’u Burundi bafite ibibazo byo kutabyara baje bagana abo abaganga.

Glibert Nyiribakwe yaje kwivuza ari kumwe n’umugore we Mukantwari Adela bakaba bavuye mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru.

Ati: “Tumaze imyaka icumi tubana nta mwana turabona, twagerageje kwivuza ahantu henshi hatandukanye biranga ariko ubu aba baganga mbafitiye icyizere imiti batwandikiye tugiye kuyifata neza wenda Nyagasani nayo yadufasha maze tukabona akana.”

Muri abo bari baje kwivuza, harimo umugore utarashatse ko amazina ye atangazwa umaze amezi ane umugabo we amwirukanye kubera ko bamaranye imyaka irindwi batabyara.

Ababonanye n’inzobere z’Abafaransa bahawe imiti, abandi bandikirwa ibizamini. Ishyirahamwe ry’abaganga mu Bufaransa ryohereza inzobere mu Rwanda buri mwaka ariko ni ubwa mbere ibitaro bya Nyamata byakiriye inzobere mu kuvura ubugumba.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka