Huye: Abarwayi ba diyabete baributswa ko bagomba kwiyitaho bihagije

Ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga wo gutekereza ku ndwara ya diyabete, kuwa 16/11/2013, Abanyehuye n’Abanyagisagara bibumbiye mu muryango Baho umenye nkumenye w’abarayi n’abarwaza ba diyabete, bibukiranyije ko bagomba kwiyitaho kugira ngo badahura n’ingaruka za diyabete.

Nsengumuremyi Gasana George, umuyobozi wa Baho umenye nkumenye, yibukije abo ayobora ko gusuzuma ko nta gisebe kiri ku birenge byabo ari ingenzi, mu rwego rwo kwirinda kuba byazaba ngombwa ko bacibwa amaguru.

Nk’uko uyu muyobozi yabisobanuye, ngo kuberako indwara ya diyabete ikunze gutera ibinya mu birenge, hari igihe bashobora kugira ibisebe ariko ntibabimenye. Nyamara, bitewe n’uburwayi bwabo, hari ubwo ibisebe bafite bidakira, ahubwo bikaguka, bityo ukuguru kose kukaba kwarwara bikabaviramo kugucibwa.

Abarwayi ba diyabete kandi bibukijwe ko kudafata indyo yuzuye nk’uko babigirwamo inama, ndetse no kutivuza hamwe no kutanywa imiti uko bigomba bishobora kubaviramo kurwara izindi ndwara zabahuhura.

Muri izi ndwara harimo kurwara mu bwonko ku buryo umuntu ashobora kugira ikibazo cyo kwibagirwa cyane, gusinzira uko abonye, … Harimo no gupfa amaso, umuntu agahuma, ntabone.

Nsengumuremyi kandi ati “ diyabete ishobora gutera indwara y’umutima n’iy’impyiko. Ku bagabo, bakunze kurangwa n’intege nkeya mu gihe cyo gutera akabariro, ndetse bakaba baba n’ibiremba”.

Na none kandi, ngo iyo umuntu yarwaye igisebe ku kirenge ntigikire, kigenda cyiyongera, uburwayi buzamuka mu kaguru, byagera aho akaguru bakagaca.

Diyabete ishobora kwirindwa

Nsengumuremyi, nk’umuntu urwaye diyabete, anavuga ko abatarayirwara bakwiye gufata ingamba zo kuyirinda.

Muri izo ngamba harimo kwirinda kunywa itabi n’inzoga nyinshi, gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye kandi idafite ingaruka ni ukuvuga ibiryo birimo imboga rwatsi n’imbuto no kwirinda ibiryo birimo amavuta menshi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka