Abafite isura itagaragaza ko bakuze ngo bararamba

Abashakashatsi bo mu gihugu cya Denmark baratangaza ko abantu bafite isura itagaragaza ko bakuze, ngo bagira amahirwe yo kuramba ku isi nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje.

Nk’uko inkuru dukesha urubuga rwa BBC ibivuga, ngo uko umuntu agaragara ku isura bishobora kugenderwaho ukaba wamenya niba uwo muntu ashobora kubaho igihe kirekire cyangwa agakenyuka.

Ibi ni ibyashizwe ahagaragara n’abashakashatsi bo muri Denmark nyuma yo gukora ubushakashatsi ku nyabubiri 387 z’impanga, ni ukuvuga abantu 774.

Umukinnyi wa filimi Leonardo Di Caprio ari mu batangwaho urugero rwo kudasaza.
Umukinnyi wa filimi Leonardo Di Caprio ari mu batangwaho urugero rwo kudasaza.

Abo abashakashatsi babajije abaganga, abarimu bimenyereza n’abandi bagenzi babo kuvuga imyaka y’izo mpanga barebeye ku mafoto yazo.

Abagaragaraga nk’aho bakiri bato urebye mu isura, basanze ahubwo ari bo bakuru kuruta impanga bagenzi babo bafite mu isura hashaje nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru cyo mu bwongereza cyandika ku buvuzi, The British Medical Journal.

Abashakashatsi banavumbuye ko hari ibindi bintu mu mubiri w’umuntu ngo bituma ashobora cyangwa adashobora gusaza vuba. Ibyo ni ibyo bita mu cyongereza telomeres biba muri ADN cyangwa DNA y’umuntu bigaragaza ubushobozi bwo kwiyongera kw’ibikoze umubiri w’umuntu (cells/cellules).

Iyo umuntu afite za telomeres ngufi ngo aba afite amahirwe make yo kuramba ku isi cyangwa gufatwa n’indwara zimwe na zimwe.

Muri ubwo bushakashatsi bwakozwe ku mpanga 774, basanze abantu bagaragara nk’abakiri bato kandi bakuze ari bo bari bafite za telomeres ndende. Izo mpanga zose kandi zari zigeze mu kigero cy’imyaka 70, 80 cyangwa 90 igihe bazifotoraga.

Nyuma y’imyaka irindwi bamaze bakurikiranira hafi izo mpanga, abashakashatsi bayobowe na Professor Kaare Christensen wo muri kaminuza yitwa University of Southern Denmark, baje gusanga abari bafite mu isura ishaje kurusha abo banganyaga imyaka (impanga zabo), barapfuye mbere ya bagenzi babo kubera gusaza vuba.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka