Nyamasheke: 70% ni bo bamaze kwitabira Mituweli

Abaturage basaga gato 70% by’abatuye akarere ka Nyamasheke ni bo bamaze kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ya Mutuelle de Santé, benshi mu Rwanda bita Mituweli.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine avuga ko hakirimo gukorwa ubukanguramba buhanitse kugira ngo abaturage bose bitabire ubu bwisungane kandi agasaba uruhare rwa buri wese kugira ngo ubu bwitabire bugerweho 100%.

Imibare y’ubwitabire bw’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyamasheke igaragaza ko kugeza ku itariki 3/11/2013, abagera kuri 70.9% ari bo bari bamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

I Nyamasheke barashishikariza abaturage bose kwitabira Mituweli ngo bataheranwa n'uburwayi
I Nyamasheke barashishikariza abaturage bose kwitabira Mituweli ngo bataheranwa n’uburwayi

Cyakora iyi mibare ishobora kwiyongera kuko icyumweru kirangiye cyari cyahariwe ubwisungane mu kwivuza mu mirenge myinshi, kandi hakaba haragiye hakorwa ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage gutanga imisanzu.

N’ubwo impuzandengo y’ubwisungane mu buvuzi mu karere ka Nyamasheke igera kuri 70.9%, bigaragara ko hari imirenge imaze gutera intambwe yakwishimirwa nk’umurenge wa Rangiro uza ku mwanya wa mbere ku bwitabire bwa 99.1%, ugakurikirwa n’uwa Bushenge ugeze kuri 86.5% ndetse na Kilimbi ugeze kuri 83.9%, ariko hakaba n’indi iri ku ijanisha ryo hasi kugeza munsi ya 50%.

Aho bitabiriye ubwisungane mu kwivuza bafashwa kwivuza kugera no ku ngobyi zitwara abarwayi kwa muganga
Aho bitabiriye ubwisungane mu kwivuza bafashwa kwivuza kugera no ku ngobyi zitwara abarwayi kwa muganga

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine avuga ko ibijyanye n’imyanya y’ubwitabire mu mirenge igenda ihindagurika bitewe n’uko imirenge igenda ikora ubukangurambaga icyumweru ku kindi kandi ngo harimo gukorwa ubukangurambaga buzatuma umubare w’abitabira ubwisungane mu buvuzi wiyongera.

Madame Gatete akaba asaba abaturage b’akarere ka Nyamasheke kumenya ko ikintu cyose umuntu ageraho agishingira ku buzima bwiza, bityo bakaba basabwa kubungabunga ubuzima bwabo batanga umusanzu wabafasha kwivuza mu gihe barwaye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka