ONE UN yatangije umushinga ugamije kurandura imirire mibi i Rutsiro

Akarere ka Rutsiro kasinyanye n’abaterankunga amasezerano yo gutangiza umushinga wo kurwanya imirire mibi no kugwingira bikunze kugaragara ku bana bari munsi y’imyaka itanu. Uwo mushinga uzibanda no ku babyeyi b’abakene batwite ndetse n’abonsa bashobora guhura n’ikibazo cy’indwara zituruka ku mirire mibi.

Rutsiro na Nyamagabe ni two turere uwo mushinga watangijwe tariki 29/10/2013 uzibandaho kuko byagaragaye ko ari two turere mu Rwanda dufite ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’ikibazo cy’ubukene bukabije kurusha utundi, nk’uko Gaetan Heri, umwe mu bakozi b’uwo mushinga yabisobanuye.

Uwo mushinga uzakora mu buryo butatu. Hari uguha ibiryo abagaragaje ibimenyetso by’uko bafite imirire mibi, kwigisha abantu uko batunganya indyo yuzuye no kuyigaburira abana, hakaba n’igice kijyanye no kwigisha abantu guhinga ibinyuranye byakwifashishwa kugira ngo umuntu abone indyo yuzuye.

Impande zombi zashyize umukono ku nyandiko zisobanura uwo mushinga.
Impande zombi zashyize umukono ku nyandiko zisobanura uwo mushinga.

Ni umushinga uhuriweho n’amashami atandukanye y’umuryango w’abibumbye: ishami ryita ku biribwa (WFP), iryita ku bana (UNICEF), iryita ku buzima (WHO), n’irishinzwe ubuhinzi n’imirire (FAO).

Ayo mashami azafatanya n’akarere ka Rutsiro na Nyamagabe ndetse na minisiteri zitandukanye harimo minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, minisiteri y’ubuzima na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Ayo mashami yabashije kugeza igitekerezo cy’umushinga ku muterankunga ari we umuryango mpuzamahanga uharanira iterambere w’abasuwisi (SDC).

Tariki 24/05/2013 ni bwo uyu mushinga wemejwe hagati y’ayo mashami uko ari ane, ari byo bita ONE UN, aho amashami atandukanye y’umuryango w’abibumye akorera hamwe agamije kugera ku ntego runaka.

Umuyobozi w'akarere yijeje abaterankunga ko ikibazo cy'indwara ziterwa n'imirire mibi kigiye gukemuka.
Umuyobozi w’akarere yijeje abaterankunga ko ikibazo cy’indwara ziterwa n’imirire mibi kigiye gukemuka.

Ayo mashami yemeranyijwe uwo mushinga n’umuterankunga bityo biyemeza gufatanya mu kuwushyira mu bikorwa. Uwo mushinga uzamara imyaka itatu guhera muri uyu mwaka wa 2013 ukazarangira muri 2016.

Muri iyo myaka itatu uwo mushinga uzakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni eshatu n’ibihumbi 319 by’amadorali y’abanyamerika.

Igice kimwe cy’ayo mafaranga kizatangwa na ONE UN, mu gihe ikindi gice kizatangwa n’umuterankunga ari we umuryango mpuzamahanga uharanira iterambere w’abasuwisi (SDC).

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwishimiye uwo mushinga kuko uzagira uruhare runini mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi kigaragara ku batari bacye bo muri ako karere.

Bamwe mu bakora muri serivisi z'ubuzima na bo bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza umushinga wo kurwanya imirire mibi.
Bamwe mu bakora muri serivisi z’ubuzima na bo bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza umushinga wo kurwanya imirire mibi.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 ku bijyanye n’imiturire ndetse n’imibereho y’abantu bugaragaza ko ikibazo cy’imirire mibi n’ikibazo cy’abana badakura bakagwingira, mu Rwanda hose gihagaze kuri 44%.

By’umwihariko mu karere ka Rutsiro, umubare w’abana badakura biturutse ku mirire mibi, ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko ari 60,3%.

Hari ubundi bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko mu karere ka Rutsiro umubare w’abantu bari munsi y’umurongo w’ubukene ari 53%. Ubwo bushakashatsi bukomeza buvuga ko ingo zingana na 53% zo mu karere ka Rutsiro zitabasha kubona indyo yuzuye.

Uyu mushinga uzibanda ku baturage bakennye cyane cyane abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe. Bazahabwa ibyo kurya, bahabwe ibijyanye no kubongerera intungamubiri, ariko na bo bigishwe guhinga ibiribwa bitandukanye byifashishwa mu gutegura indyo yuzuye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka