Kuri ubu abenshi mu bana bajyanwa i Wawa bazanwa n’ababyeyi babo

Umuyobozi w’ikigo cy’i Wawa, Niyongabo Nicolas, atangaza ko urubyiruko rwajyanwe i Wawa bwa mbere babaga bafatiwe mu nzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge ariko abajyanwayo ubu bazanwa n’ababyeyi kubera uburere bubi bagaragaza ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

Kuri uyu wa 20/06/2013 urubyiruko 466 rwajyanywe i Wawa kugira ngo ruhabwe uburere no kwigishwa imyuga mu gihe tariki 15/06/2013 abarenga 655 bo barangije amasomo bahahererwaga.

Umubare w’abana benshi bajyanywe i Wawa bavuye mu ntara y’Amajyaruguru, umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza Ndayambaje Vincent, akavuga ko ababyeyi bita mu gushaka imibereho y’umuryango ntibite ku bana ingaruka zikaba kunanirana.

Abana bigira imyuga i Wawa bahabwa n'uburere ngororamuco.
Abana bigira imyuga i Wawa bahabwa n’uburere ngororamuco.

Umuhuzabikorwa cy’ikigo cya Wawa avuga ko ababyeyi bagize uruhare mu burere bw’abana babo bitaba ngombwa ko bajyanwa i Wawa.

Abana ngo bajyanwa i Wawa kuko baba batahawe uburere kimwe no kurindwa ibiyobyabwenge n’ibisindisha bigatuma urubyiruko ruhindura imyitwarire no kwita ku nshingano zabo.

Mu mpera z’umwaka wa 2012 ubwo Minisitiri w’intebe yasozaga amasomo y’abiga muri iki kigo, byari byasabwe ko hashyirwaho n’ikigo ngororamuco cy’abakobwa.

Minisitiri w’intebe yemera ko iki kigo kizajyaho muri 2013 kugira ngo gishobore kugorora n’abana babakobwa basabitswe n’ibiyobyabwenge n’abandi badafite uburere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka