Ruhango: Abafite ubumuga barashimira Leta yatumye badasigara inyuma mu myigire

Nyuma y’aho Leta ishyiriyeho gahunda y’uburezi kuri buri wese, abafite ubumuga barashimira iyi gahunda bakavuga ko ubu abamugaye nabo batagihezwa mu burezi.

Muhawenimana Emelienne wiga muri VTC Emeru Ruhango akaba akomoka mu murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali, afite ubumuga bwo ku kuguru yatewe n’indwara y’imbasa, avuga ko ashimira cyane Leta y’u Rwanda kuko yashyizeho gahunda y’uburezi kuri buri wese kuko yatumye abafite ubumuga nabo basigaye biga kandi bakiga neza.

Ati “ubu ndiga neza, urebye kera abafite ubumuga ntabwo babahaga uburenganzira bwabo, ariko ubu ndashimira Perezida Paul Kagame washyizeho uburezi kuri wese kuko byafashije n’abafite ubumuga kubona uko biga”.

Ntihinyurwa Donacien we afite ubumuga bw’amaguru yombi yavukanye akomoka mu karere ka Karongi akaba yiga gukanika imodoka mu karere ka Ruhango, nawe ashimangira iyi gahunda ya Leta ko yaje ari igisubizo ku bibazo abamugaye bahuraga nazo zirimo kutabona uko biga.

Ntihinyurwa yagarukiye mu mwaka wa kabiri ubu yiga gukanika imodoka.
Ntihinyurwa yagarukiye mu mwaka wa kabiri ubu yiga gukanika imodoka.

Avuga ko hari abafite ubumuga butabemerera kubona uko biga, gusa agasaba ufite ubumuga wese wiyumvamo kuba yabasha kwiga, ko yagana ishuri, ngo kuko abamugaye nabo barashoboye ni abana nk’abandi.

Inzego z’ubuyobozi mu karere ka Ruhango, nazo zihamya ko iyi gahunda ya Leta yafashije abanyeshuri abafite ubumuga mu kudahezwa inyuma, bakaba basigaye bagaragara mu bikorwa bitandukanye, gusa ikibazo gihari ngo hari abantu cyane cyane ababyeyi batari bahindura imyumvire.

Bizimana Julien ahagarariye abafite ubumuga mu murenge wa Ruhango, avuga ko kuri ubu abana bafite ubumuga bamaze kugana ishuri ari benshi, gusa ngo hari ababyeyi batari bahindura imyumvire ndetse ngo hakanaba bamwe mu barimu usanga bagirira impuhwe abafite ubumuga bavuga ko batabasha kwigana n’abandi, ugasanga bibaviriyemo kudindira.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ku bijyannye no kwita ku bamugaye mu Rwanda, nimujya mushima, ni uguhera kuri padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cya Gatagara, akitangira abafite ubumuga butandukanye kugeza atabarutse. Akwiriye nawe umudari mu ntwari z’u Rwanda kuko ni indashyikirwa ndabarahiye.
Reka nisabire ubwanditsi bwa Kigaltoday buzadukorere inyandiko ku mateka y’uyu mugabo w’uyu mupadiri w’umubiligi uvuka ahitwa Waremme, mu ntara ya Liège.
Ni byiza kandi ko Leta yacu ikomeza kwita ku bafite ubumuga batandukanye.

Mukesha yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka