Abarangije muri INES ngo ntibagiye kuba ikibazo ku isoko ry’umurimo

Abanyeshuri barangije amasomo yabo mu ishuri rikuru INES Ruhengeri bavuze ko batagiye kuba ikibazo ku isoko ry’umurimo, ahubwo bajyanye ubumenyi babonye ku isoko, kugirango bagire uruhare mu iterambere ry’aho bazakora.

Aba banyeshuri 806 bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa kane tariki 27/06/2013 kandi bavuze ko biteguye kwihangira imirimo ndetse bakanatanga imirimo kuri bagenzi babo batagize amahirwe yo kwiga, baboneraho gusaba amabanki kubafungurira imiryango kugirango babone uko bashyira mu bikorwa ibyo bafite mu mitwe.

Isaie Mbonyinshuti, umwe mu barangije amasomo yabo, avuga ko amasomo yahawe muri INES Ruhengeri yatumye atangira company ye, kuri ubu akaba yiteguye kuyiteza imbere, agamije gufasha n’urundi rubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga.

Abize ubumenyi n'ikoranabuhanga biyereka ku munsi wo guhabwa impamyabumenyi.
Abize ubumenyi n’ikoranabuhanga biyereka ku munsi wo guhabwa impamyabumenyi.

Ati: “Nyuma yo gucengerwa na gahunda yo kwihangira imirimo, twiteguye kujya hanze tudateze amaso Leta, ahubwo twikorera ku giti cyacu.”

Dusabimana Jean Damascene, urangije mu bijyanye no gucunga imishinga, avuga ko ateganya gutangira umushinga we bwite. Ibi kandi ngo nta shiti azabigeraho kuko ngo icya mbere kiba gikenewe ari igitekerezo ubushobozi bukaziraho.

Ati: “umushinga ntabwo uhera mu mufuka ahubwo uhera mu mutwe. Ba rwiyemezamirimo bakomeye bahereye ahantu hasa naho hadafatika”.

Uhagarariye INES Ruhengeri mu mategeko, akaba n’umushumba wa Kiliziya Gatorika muri diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Harolimana Vincent, yavuze ko iri shuri mu myaka 10 rimaze rishinzwe, ryazamuye agace rikoreramo.

Abakozi bo muri Musanze n'uturere byegeranye bize kaminuza babikesha INES Ruhengeri.
Abakozi bo muri Musanze n’uturere byegeranye bize kaminuza babikesha INES Ruhengeri.

Ati: “Uruhare rwa INES Ruhengeri mu mibereho y’abaturage rugaragarira mu mishinga y’iterambere inyuranye. Iri shuri ryatumye abantu bo mu karere ka Musanze n’utundi bituranye bashishikarira kwiga kuko bari babonye ishuri hafi yabo”.

Dr. Mugisha Innocent, ushinzwe amashuri makuru muri minisiteri y’uburezi, yashimiye iri shuri aho rigeze, ndetse n’uburyo ryatinyutse kwigisha amashuri y’ubumenyi (sciences), nyamara hari bamwe bayatinya kubera uburyo ahenze. Ni ku nshuro ya kane ishuri rikuru INES Ruhengeri ritanga impamyabumenyi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka