Ishuri Rikuru rya Kibogora ryafunguye imiryango yaryo ku mugaragaro
Ishuri Rikuru rya Kibogora (Kibogora Polytechnic-KP) riri mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa gatandatu tariki 29/06/2013 ryafunguye imiryango yaryo ku mugaragaro nyuma y’igihe kigera ku mwaka ritangiye gutanga inyigisho.
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru Ishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), Dr Innocent Mugisha wafunguye ku mugaragaro iri shuri rikuru yasabye ko ireme ry’uburezi ryakwimakazwa, by’umwihariko abarimu bigisha abanyeshuri ibiri mu bitabo ariko bakabereka n’uko bishyirwa mu bikorwa.
Dr Mugisha yashimangiye ko ibi byaba imbarutso yo kugira ngo abanyeshuri bagize amahirwe yo kubona kaminuza hafi yabo bazabashe kurangiza kwiga bafite ubuhanga bubashoboza ibyo bakora kuruta ko bahakura impamyabumenyi gusa.
Iri shuri rikuru rya Kibogora ni yo kaminuza ya mbere y’umwimerere ishinzwe n’abaturage mu byahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Kibuye ndetse na Gikongoro.
Nyuma y’uko abaturage bo mu karere ka Nyamasheke babonye ingorane Abanyarwanda bo mu bice bya Cyangugu bagira birirwa basiragira bajya muri Congo no mu bindi bihugu kwigayo, mu mwaka wa 2011 batekereje gushinga iyi kaminuza ndetse batangira umushinga ku buryo mu mpera z’umwaka ushize wa 2012, Guverinoma y’u Rwanda yemereye Ishuri Rikuru rya Kibogora gutangira imirimo yaryo ryiyongera ku yandi mashuri makuru na za kaminuza 31 zari zisanzwe zemewe mu Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Kabahizi Celestin yavuze ko iri shuri riteye ishema kuri Nyamasheke ndetse n’Intara y’Iburengerazuba yose maze asaba ko riba igisubizo ku burezi kandi rigatanga urugero rw’uko abaturage bashobora kwishakamo ibisubizo kuko ryubatswe n’abaturage. Ku bw’ibyo, akaba yasabye abanyeshuri ko bakoresha iyi kaminuza bagura ubwenge n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yishimiye ko iri shuri rizatanga umusaruro ku baturage b’akarere ka Nyamasheke n’utundi turere kandi avuga ko kuba abaturage b’aka karere barabashije kugera ku muti w’ikibazo bari bamaze kubona bigaragaza ko ari intambwe igana mu kwishakamo ibisubizo.
Yongeyeho ko kugira ngo iterambere rya Nyamasheke ribashe kugerwaho uko bikwiye bisaba abantu batekereza imishinga minini nk’uyu watekerejwe wo kubaka kaminuza kandi bikozwe n’abaturage ubwabo.
Umuyobozi Mukuru w’iyi kaminuza, Prof. David Hamblin ufite ubunararibonye yakuye muri za kaminuza zitandukanye zo mu gihugu cy’Ubwongereza akomokamo yavuze ko yashimishijwe bidasanzwe no kuba abaturage barafatanyije bagashinga kaminuza kandi avuga ko na we yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo ireme ry’uburezi ritangiwa muri za kaminuza zo mu Bwongereza rizagere no mu Ishuri rikuru rya Kibogora abereye umuyobozi mukuru.
Ishuri Rikuru rya Kibogora ryatangiranye amashami atatu arimo iry’Uburezi, iry’Ubuvuzi (Ubuforomo rusange n’Ububyaza) iry’Ubucuruzi n’Inyigisho z’Amajyambere (Business and Development studies) ndetse n’iby’Iyobokama (Theology).
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyamasheke tukuri inyuma