Hari gutegurwa dictionnaire y’ibimenyetso byifashishwa n’abatavuga

Abafite ubumuga bwo kutumva bajya bagira ikibazo cyo kutabasha kumvikana n’abandi bantu muri rusange. Gaston Rusiha, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’abafite ubumuga, avuga ko ari yo mpamvu hari gutegurwa dictionnaire y’ibimenyetso byifashishwa n’abatavuga.

Iyi nkoranyamagambo ndetse na nkoranyabimenyetso, ngo iri gutegurwa n’urwego rw’igihugu rw’abafite ubumuga, bafatanyije n’umuryango w’abongereza witwa VSO, izafasha mu gutuma abantu benshi babasha kumva igisobanuro cy’ibimenyetso byifashishwa n’abatavuga, ndetse babashe no kuba babasemurira.

Gaston Rusiha ati “hamwe n’urwego rw’igihugu rw’uburezi (REB), twatangiye kureba uko amarenga yakwigishwa mu mashuri. Ubundi abakora umurimo wo gusobanurira abatumva, ahandi babyiga mu ishuri ariko ntibiteganyijwe mu nyigisho zo mu Rwanda.”

Mu rurimi rw'abatumva buri nyuguti ifite ikimenyetso cyayo.
Mu rurimi rw’abatumva buri nyuguti ifite ikimenyetso cyayo.

Gaston na none ati “Igihe tuzaba dufite abantu bazi gukoresha amarenga, bizoroha kubona ababasha gusobanurira abatumva igihe hari ibiri kuvugwa na bo bakeneye kumenya.”

Ikindi, ngo ururimi rujyana n’umuco w’ahantu. Uko basemurira abatumva mu bindi bihugu si ko babasobanurira mu Kinyarwanda. Ngo ni na yo mpamvu ubu kuri televiziyo y’u Rwanda hari usemura amakuru y’ikinyarwanda, nyamara ntihabe usemura ay’icyongereza n’ay’igifaransa.

Gaston ati “urebye televiziyo y’u Rwanda, wagira ngo abatumva ntibemerewe kumenya ibiri kuvugwa mu makuru y’igifaransa n’ay’icyongereza. Icyakora, no kuba hari usemura mu Kinyarwanda ni intambwe. N’ibindi bizagenda biza buhoro buhoro.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza byose turabishima gusa ndasaba ababishinzwe ko batugereza ikinyarwanda kuri Google translate kuko turagorwa cyane mugihe tugeze mumahanga dukeneye kwifashisha ururimi rwacu mudufashe.

John yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka