Akarere ka Rulindo kasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishuri rikuru ryo mu Bubiligi

Kuri uyu wa kane tariki 20/06/2013, akarere ka Rulindo kasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo Haute Ecole Provinciale de Hainaut - Condorcet cyo mu gihugu cy’u Bubiligi. Aya masezerano ajyanye n’ubuhinzi, ubworozi n’uburezi.

Pascal Rambert uyobora Haute Ecole Provinciale de Hainaut - Condorcet avuga ko bazigisha Abanyarulindo uburyo bwiza bwo guhinga n’uburyo bakora ngo umusaruro ukomoka ku buhinzi wiyongere maze babashe kwihaza mu biribwa basagurire n’amasoko.

Ku bijyanye n’ubworozi naho ngo bazafasha Abanyarulindo kurushaho korora neza bityo amatungo arusheho gutanga umusaruro ugaragara.

Abayobozi bombi bashyira umukono ku masezerano.
Abayobozi bombi bashyira umukono ku masezerano.

Mu bijyanye n’uburezi ngo bazibanda ku iterambere mu bwenge bw’umwana w’Umunyarulindo bateza imbere ibigo by’amashuri mu bikoresho no mu bumenyi cyane cyane, bohereza abana kwiga mu gihugu cyabo ngo biyungure ubumenyi.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, avuga ko bishimiye cyane aya masezerano y’ubufatanye kandi ngo nta kintu kidasanzwe bazanye uretse ko baje kongera imbaraga mu byo akarere gasanzwe gakora kandi ngo nabo bazaba barushaho kwigira ku karere.

Yagize ati “Murabizi neza ko hari byinshi akarere ka Rulindo kamaze kugeraho. Ntibaje kutwubakira imihanda, ntibaje gukora ibindi bintu bihambaye, ahubwo baje kubakira ku byo akarere kari gatuwe karagezeho. Nabo ubwabo babifitemo inyungu kuko bazaba baje kwigira ku karere gafite aho kageze mu iterambere”.

Hafashwe ifoto y'urwibutso hagati y'abayobozi ku mpande zombi.
Hafashwe ifoto y’urwibutso hagati y’abayobozi ku mpande zombi.

Avuga ko icya mbere gishimishije muri ubu bufatanye ari uko bazaha ubumenyi abana ba Rulindo, bakazajya bajya no kwigira mu gihugu cy’Ububiligi bakazana ubwo bumenyi. Uyu mubano rero ngo asanga uzaza wubakira ku byo batangije.

Aya sezerano aje nyuma y’uko umuyobozi w’ikigo Haute Ecole Provinciale de Hainaut – Condorcet hamwe n’abamuherekeje barimo Umunyarwanda bakorana baziye gusura aka karere, bakerekwa imikorere yako, ibyo kagezeho, ibyo gateganya kugeraho ndetse n’aho gakeneye ubufatanye ngo kabashe kugera ku iterambere rirambye ry’abaturage bako.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka