Imbuto Foundation yatangije gahunda yiswe “Mubyeyi Terintambwe Initiative”

Gahunda “Mubyeyi Terintambwe Initiative” igamije gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu gutuma abana badata amashuli bakiri bato binyujijwe mu bukangurambaga buzajya bukorwa n’abajyanama b’uburezi bahuguwe n’umushinga Imbuto Foundation.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Kamena 2013habaye gutangiza ku mugaragaro iyo gahunda izakorera mu turere dutatu aritwo Gasabo, Musanze na Ngororero bikaba byabereye mu karere ka Ngororero ku rwego rw’igihugu.

Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, Ndejuru Ladegonde, atangaza ko agashya ko gukoreshya abajyanama b’uburezi bagatekereje nyuma yo kubona ko abajyanama b’ubuzima batanga umusaruro ukomeye mu kurinda ubuzima bw’abaturage, bityo bagasanga abajyanama b’uburezi nabo bafasha mu guca ikibazo cy’abana bata ishuli.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation ategereje umusaruro kuri gahunda “Mubyeyi terimbere Initiative” .
Umuyobozi wa Imbuto Foundation ategereje umusaruro kuri gahunda “Mubyeyi terimbere Initiative” .

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Celestin Kabahizi, witabiriye uwo muhango yizeza Imbuto Foundation ko Intara n’Uturere bazatanga ubufasha bwose bushoboka mu guhashya impamvu zituma abana bato bata ishuli, kuko ngo nta burere n’ubumenyi abana bahawe nta n’ubuzima baba bafite.

Dr Joyce Musabe, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imfashanyigisho n’integanyanyigisho mukigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi asaba abahuguriwe kuba abajyanama b’uburezi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange gutekereza ko aho bicaye none ejo hagomba kuzaba hicaye abo bana bityo bakabategura neza bahabwa uburezi.

Bishimiye igikorwa bagiye gufatanya.
Bishimiye igikorwa bagiye gufatanya.

Muri iyi gahunda, abana 3000 bo mu turere twavuzwe bazitabwaho mu gihe cy’imyaka ibiri, harimo no gufasha imiryango ikennye ifite abana bata amashuli.

Mu karere ka Ngororero hahuguwe abajyanama b’uburezi 73, bangana n’utugari 73 tukagize, bakaba biyemeje kuzakora neza ibyo biyemeje dore ko bahawe n’ibikoresho nk’imyenda y’akazi, terefoni zigendanwa ndetse bakazakomeza gufashwa mu ngendo n’itumanaho buri kwezi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashima imbuto foundation ku bwiyo gahunda ikomeye,ifitiye igihugu akamaro,bagerageze bikorwe mu gihugu hose.

david murenzi yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka