Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisitiri Vincent Biruta ushinzwe Uburezi mu Rwanda riravuga ko inzobere zifuza uwo mwanya zahawe kuva tariki 17/06/2013 kugera tariki 15/07/2013 ngo zandikire iyo minisiteri, zigaragaze ubushobozi bwazo zinasabe ako kazi.
Iri tangazo rya minisitiri w’Uburezi riravuga ko uwifuza ako kazi agomba kuba ari inzobere mu bushakashatsi no kwigisha cyangwa kuyobora amashuri makuru na za kaminuza, kandi yarabikoze ahantu hazwi kandi hakomeye muri za kaminuza zizwi ku isi.
Uyu muntu kandi ngo agomba kuba yaranakoze ubushakashatsi buzwi igihe kirekire kandi inshuro nyinshi, ndetse ngo hanagaragazwa neza aho ubwo bushakashatsi bwagiye butangazwa nko mu binyamakuru bikomeye n’ahandi hazwi hanyura ubushakashatsi bwimbitse.
Hejuru y’ibi kandi ngo uwifuza gusaba ako kazi agomba kuba afite impamyamyabushobozi y’ikirenga bita doctorat cyangwa PhD, byaba akarusho akaba ayirengeje ari uwo Professor, akaba amaze byibura imyaka 10 mu mirimo y’ubuyobozi kandi yumva neza ingamba z’iterambere u Rwanda rugenderaho ndetse na gahunda zo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Iri tangazo cyakora ntaho rivuga ko uyu muyobozi wa Kaminuza rukumbi y’u Rwanda agomba kuzaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda cyangwa ubundi runaka.
Minisitiri Vincent Biruta yanditse muri iryo tangazo ko uwo muntu azayobora Kaminuza imwe rukumbi y’u Rwanda bazita University of Rwanda (UR) izaba ifite amashami (colleges) atandatu azabumbira hamwe amashuri makuru na kaminuza indwi zitwaga iza Leta y’u Rwanda iki gihe.
Iyi gahunda yo gushyiraho Kaminuza imwe rukumbi y’u Rwanda ngo igamije guteza imbere ireme ry’uburezi n’ubushakashatsi mu mashuri makuru mu Rwanda, ikazibanda cyane ku kwigisha neza bigezweho n’ubushakashatsi ngo ku buryo izaba mu za mbere ku isi.
Ibindi bisabwa uwifuza kuzayobora iyi kaminuza n’inshingano nyirizina azaba afite biragaragara ku rubuga rwa interineti rwa minisiteri y’Uburezi.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho?iyi nkuru nabonye umwanya wo kusiyisoma bucece muri gahunda yo kurwanya corona virus(guma murugo),nasomye ibitekerezo byabavandimye,njye nabazaga ubuhanga niki?qu’est ce que l’intelligence?Uburezi numusingi wubuzima kandi rutegura urubyiruko hejo hazaza,Umuyobozi bashyira uzi icyo kintu yayobora iyo kaminuza y’u Rwanda.
Ariko se mzee CHRISOLOGUE yanengwa iki?
Jye mbona Lwakabamba atakabaye chancelorw’iyi UR kuko i ruhande bakomeza kumva ko aribo univeristy ahandi ari colleges,
Uwitwa INGERI aransekeje ngo twiheshe agaciro ntituzane umunyamahanga Icyo nakwibutsa nuwo Rwakabamba uvuga niki se sumutanzaniya wo hakurya hano Imureba(Mureba)Muntara ya Kagera uzamubaze ikinyarwanda niba haricyo azi shwi da nimugicuku mujye muvuga ibyo muzi nawe ngo twiheshe agaciro kahe ko tukitesha ahubwo
kaminuza zigenga se zo ntagahunda ou umurongo zahawe?
Hey ndumva atali rwakabamba wenyine buriya harinabandi
nuko mutabazi nizereko baziyerekana.
Iyi Kaminuza ndasanga bagomba kuyiha igihangange Prof Dr Alphonse Munyamfura NGAGI.
Ariko namwe ubwo se mwumva Lwakabamba yasubira kwaka akazi kwa Biruta. Njye mbona hakwiye kubanza gushaka Minister ibindi bikaza nyuma naho Biruta ntashoboye.
Ariko namwe ubwo se mwumva Lwakabamba yasubira kwaka akazi kwa Biruta. Njye mbona hakwiye kubanza gushaka Minister ibindi bikaza nyuma naho Biruta ntashoboye.
Njya mvuga ko usibye n’uyu murecteur wa Universite du Rwanda na Ministre wa Education nawe yagombye kuba umuntu w’umuhanga ku rugero rurenze urw’abanyarwanda bariho ubu.
Uyu muntu rwose uzayobora kaminuza y’uRwanda akwiye kuba Silas Rwakabamba ( current minister of infrastructure) he is the one who is able. Ntampamvu yo kuzana umunyampahanga.( Tweheshe agaciro) .
Uyu muntu twari tumufite none bamugize Ministre w’ibikorwa Remezo. Silas Lwakabamba yari kuba abishoboye kabisa none yagiye muyindi mirimo. Rekadutegereze uzava hanze may be.