Abanyeshuri ba ES Byimana ngo ntibazinubira ibibazo barimo kuko babitewe n’abagenzi babo

Abanyeshuri biga mu ishuri rya ES Byimana riri mu karere ka Ruhango, baratangaza ko batazigera binubira ubuzima barimo kuko abanyeshuri bagenzi babo aribo batumye bahura n’ibi bibazo.

Kugeza ubu abanyeshuri b’iki kigo barira ndetse bamwe bakarara mu mahema bahawe na Unicef, mbere y’uko bahabwa aya mahema babanje kujya barira hanze.

Ubu basigaye bafite amahema bariramo.
Ubu basigaye bafite amahema bariramo.

Mbere y’uko hamenyekana icyateye inkongi z’umuriro zibasiye iri shuri inshuro eshatu, aba banyeshuri ngo bari bahangayitse cyane ariko kuva aho bamenyeye ababiri inyuma ndetse bakanasanga ari bagenzi babo ngo barabyakiriye bemera gutuza.

Kuba ngo barira mu mahema kandi mbere bari bafite aho barira hameze neza ntacyo bibatwaye kuko bamaze kubyakira nk’uko bitangazwa na Uwimana Denyse umunyeshuri uhagarariye abandi muri iki kigo.

Uwimana Denyse uhagarariye abandi muri ES Byimana.
Uwimana Denyse uhagarariye abandi muri ES Byimana.

Denyse avuga ko kugeza ubu kurira mu mahema ntacyo bibatwaye, ngo kuko hageragezwa gukora amasuku ashoboka kuburyo babona nta kibazo bashobora guhura nacyo.

Mbere y’uko aba banyeshuri batangira kurira mu mahema, umuyobozi w’iri shuri Frere Gahima Alphonse, avuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imvura ko iramutse iguye abanyeshuri batabona uko barya.

Ishuri rya E S Byimana ryahiye inshuro eshatu hashya amacumbi y’abanyeshuri n’aho bariraga. Ibi byose bikaba byarakozwe n’abanyeshuri bavuga ko batashakaga kuhiga.

Mbere y'uko babona amahema bariraga hanze.
Mbere y’uko babona amahema bariraga hanze.

Abana bane bahamijwe iki cyaha n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga naho abandi babiri bakaba barajyanywe mu kigo ngorora muco.
Kugeza ubu ubuyobozi bw’iri shuri bufatanyije na minisiteri y’uburezi batangiye igikorwa cyo gusana ibyahiye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murengwa nabi nayo mwabona muyahaye inkongi ko mwasaze.

Papy yanditse ku itariki ya: 5-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka