Gukunda igihugu byukuri ni ukutagisahura - Mgr Kizito Bahujimigo

Musenyeri Kizito Bahujimhigo avuga ko umunyagihugu muzima ari ucyerera imbuto akanagikunda by’ukuri yirinda kugisahura. Uku gukunda igihugu ariko ngo bikwiye no kujyana no kwihesha agaciro.

Ibi yabigarutseho kuwa 15 Kamena, mu muhango wo gusoza icyumweru cy’uburezi mu mashuli Gatolika abarizwa muri Diyoseze ya Byumba zone y’Umutara.

Icyo gikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo. Ibigo by’amashuli n’abanyeshuli bagaragaje impano mu buhanzi butandukanye bahawe ibihembo bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 140.

Uyu muhango watangijwe n’igitambo cya Misa yasomwe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo wari uhagarariye Musenyeri Servelian Nzakamwita wa Diyoseze Gatolika ya Byumba.

Nk’uko byasobanuwe na Ngwabije Mihigo Antoine ushinzwe uburezi mu mashuli Gatolika Diyoseze ya Byumba ngo iki cyumweru cyateguwe hagamijwe kwibutsa inzego zitandukanye cyane ababyeyi n’abarezi uruhare bafite mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Iri reme ry’uburezi ariko ahanini ngo rikwiye gushingirwa ku mubyeyi. Uwari uhagarariye ababyeyi muri uyu muhango yasabye ababyeyi bagenzi be kujya bohereza umwana ku ishuli afite ibikoresho byose kandi bakanakurikirana imyigire ye.

Mgr Kizito Bahujimihigo.
Mgr Kizito Bahujimihigo.

Ruboneza Ambroise, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, we yasabye abarezi kunoza akazi kabo batanga uburezi bufite ireme kugira ngo abanyeshuli barangiza mu mashuli yo mu Rwanda babe bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo n’abo mu bindi bihugu.

Gukunda igihugu nyabyo no guhatana ku isoko ry’umurimo ngo byashoboka gusa mu gihe umunyeshuli abasha kubaha, guca bugufi no kumvira abamurera.

Bihoyiki Kevin wiga mu mwaka wa gatanu mu buhinzi n’ubworozi muri EFA Nyagihanga yemeza ko umuntu wananiwe kubaha abamurera atabasha kubaha abaturage ayobora.

Diyoseze Gatolika ya Byumba ikorera mu turere dutanu tubarizwamo amashuli 130 yayo harimo 40 yo mu turere twa Gatsibo na Nyagatare.

Iki cyumweru cyasojwe kuri uyu wa 15 Kamena muri zone y’Umutara cyatangiye muri Werurwe uyu mwaka ahabaye n’amarushanwa mu buhanzi no mu kwandika inkuru zishushanyije n’ingufi.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hello!

Abantu iyo basomye igitekerezo cyangwa inyandiko, bashobora kuyakira ku buryo butandukanye.Hari icyo nshaka kwibariza Mgr BAHUJIMIHIGO Kizito, ku gitabo yanditse mberutse gusoma. Haba hari umuntu ufite E-mail ye? Uzayimbonera mbaye mushimiye.

Mugire amahoro y’Imana.

MIGAMBI Ernest yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

Ntabwo nzi neza ibyushaka kumubaza ariko njye ndahamanya nawe kuko ibyamubayeho ni umutego yatezwe ndumva rero ibyo wamubaza bibaye bidafite aho bihuriye nibyo wazamuba za ariko ndakwibutsako mubanyabwenge dufite mu Rwanda ari umwe mubambere

Bazimaziki haragirimana theogene yanditse ku itariki ya: 17-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka